Ibisabwa kugira ngo
umwarimu azamurwe mu cyiciro
cyisumbuye
(1) Usibye icyiciro cyihariye gishyirwamo
umwarimu wujuje ibisabwa byihariye, umwarimu azamurwa mu cyiciro
cyisumbuye iyo –
(a) amaze imyaka itatu y’uburambe mu
ntera ya nyuma y’icyiciro arimo;
(b) yujuje ibisabwa kugira ngo azamurwe
mu ntera hashingiwe ku
isuzumaboshobozi yakorewe mu myaka
itatu ikurikiranye yamaze mu ntera;
(c) kandi yaratsinze isuzuma risoza
amahugurwa nyongerabushobozi
hashingiwe ku bipimo bigenwa na
Minisiteri ifite uburezi mu nshingano.
(2) Haseguriwe ibiteganywa mu gika cya (1)
cy’iyi ngingo, umwarimu wigisha mu ishuri
ry’imyuga n’ubumenyingiro agomba kuba
yigisha ibijyanye n’ibyo yize.
