3.5 C
New York
Thursday, January 22, 2026

Buy now

PSF na Polisi y’u Rwanda ku isonga mu nzego zagaragayemo ruswa mu 2024

PSF na Polisi y’u Rwanda ku isonga mu nzego zagaragayemo ruswa mu 2024

{Umuryango Mpuzamahanga Urwanya ruswa n’Akarengane, Transparency International; washyize Urwego rw’Abikorera (PSF) na Polisi y’u Rwanda mu nzego ziza ku isonga mu kurangwamo ruswa.}}

Ishami rya Transparency ry’u Rwanda ryabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11 Ukuboza, ubwo ryamurikaga ubushakashatsi ngarukamwaka kuri ruswa nto mu Rwanda buzwi nka Rwanda Bribery Index (RBI).Ishami rya Transparency ry’u Rwanda ryabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11 Ukuboza, ubwo ryamurikaga ubushakashatsi ngarukamwaka kuri ruswa nto mu Rwanda buzwi nka Rwanda Bribery Index (RBI).

Ubu bushakashatsi bwerekana ko igipimo cya ruswa nto mu Rwanda cyagabanutse kikagera kuri 18.50% muri 2024 kivuye kuri 22% yariho mu mwaka ushize.

Muri rusange ruswa yatanzwe muri uyu mwaka irangana na Frw 17,041,203 mu bemeye ko bayitanze.

Ahagaragaye ruswa nyinshi muri uyu mwaka ni mu nzego z’ibanze yageze kuri 56%, hagakurikiraho Polisi y’Igihugu iri kuri 18%; mu gihe mu bucamanza iri kuri 11%.

Uru rwego kandi ni rwo rwatanzwemo ruswa iri ku mpuzandengo nini (Frw 271,428Frw ku muntu umwe). Muri rusange ruswa yatanzwe muri uru rwego irangana na Frw 1,900,000; arimo Frw 600,000 yatanzwe n’abifuzaga ko imanza zabo zihutishwa, Frw 500,000 yatanzwe n’abasabaga gufashwa gutsinda imanza na Frw 800,000 yatanzwe n’abasabaga ko imyanzuro y’imanza baburanye ishyirwa mu bikorwa.

Polisi y’Igihugu ikurikira urwego rw’ubucamanza na ruswa iri ku mpuzandengo ya Frw 106,000; RIB igafata umwanya wa gatatu na ruswa iri ku mpuzandengo ya Frw 82,272 na ho urwego rw’amabanki rugakurikiraho na Frw 77,200.

Mu rwego rw’abikorera ni hagaragaramo ruswa kurusha ahandi kuko iri 13% rugakurikirwa na Polisi y’Igihugu ruswa iri ku kigero cya 9.40%; na yo igakurikirwa n’inzego za REG na WASAC ruswa iri hejuru ya 7%.

Izoherejwe

Related Articles

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Stay Connected

0FansLike
0FollowersFollow
0SubscribersSubscribe

Latest Articles