Sunday, April 20, 2025
HomeNEWSPerezida Kagame yinjije Abanyarwanda mu mwaka mushya wa 2025

Perezida Kagame yinjije Abanyarwanda mu mwaka mushya wa 2025

Perezida Kagame yinjije Abanyarwanda mu mwaka mushya wa 2025

Perezida Kagame yatangaje ko umutekano w’u Rwanda uzakomeza kuba nta makemwa mu 2025 kabone nubwo hari umwuka mubi mu Karere, agaragaza ko igisubizo kirambye gikwiriye kuba igiha amahoro buri wese aho kuba abantu bamwe.

Yabigarutseho mu ijambo ryinjiza Abanyarwanda mu mwaka mushya wa 2025 risoza uwa 2024.

Perezida Kagame yavuze ko mu 2024, u Rwanda rwibutse ku nshuro ya 30 imyaka ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, inangana n’ishize igihugu cyibohoye. Yavuze ko ibyo byombi bigaragaza urugendo igihugu kimaze gutera.

Ati “Twizihije kandi kwibohora kw’igihugu cyacu, ibyo byombi bitwibutsa aho twavuye n’aho tugeze biturutse ku ntego duhuriyeho twese yo gutera imbere no kwiyubaka.”

Yagarutse ku bindi byabaye mu 2024 harimo nk’amatora, avuga ko yagenze neza kandi bishimangira icyizere abaturage bafitiye abayobozi babo.

Ati “Amatora aheruka yagenze neza, yongera gushimangira icyizere Abanyarwanda bafitiye abayobozi babo n’inzego z’igihugu. Nongeye gushimira Abanyarwanda bose n’inshuti z’u Rwanda inkunga yanyu mu gihe cy’amatora ndetse no mu bindi bihe igihe iyo nkunga iba ikenewe,”

“Abanyarwanda bagaragaje mu ijwi riranguruye ko bashaka kugera no ku bindi byinshi kandi byiza, na serivisi zirushijeho kuba nziza mu myaka iri imbere kandi tugomba gufatanya kugira ngo tubigereho.”

Yihanganishije ababuze ababo kubera Marburg

Kimwe mu bibazo bikomeye igihugu cyahuye nabyo mu 2024, harimo icyorezo cya Marburg cyahitanye ubuzima bw’abaturage 15 biganjemo abakora mu nzego z’ubuzima.

Perezida Kagame yihanganishije imiryango yabuze ababo, avuga ko “twifatanyije namwe muri ako kababaro”.

Yashimiye abakozi bo mu nzego z’ubuzima ku butwari bagaragaje, hamwe n’abafatanyabikorwa b’u Rwanda ku musanzu batanze bigatuma mu ntangiro za Ukuboza 2024.

Yagarutse ku bibazo by’umutekano muke mu Karere

Umwaka wa 2024 waranzwe n’ubwumvikane buke hagati y’u Rwanda n’ibihugu birimo u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’ibibazo by’umutekano mu Karere.

Perezida Kagame yavuze ko nubwo mu nkengero z’umupaka w’u Rwanda n’ibihugu by’ibituranyi hakunze kugaragara umwuka mubi, nta kintu na kimwe kizahungabanya umutekano w’igihugu.

Ati “Ndashaka kubizeza ko umutekano n’ubusugire bw’u Rwanda, bizahora iteka birinzwe uko byagenda kose.”

Yakomeje agira ati “Inzira z’ibusamo ntizakemura iki kibazo. Birakwiriye ko habaho ibisubizo birambye bikemura ikibazo bishingiye mu mizi, bigatanga icyizere cy’amahoro arambye ku baturage bose b’Akarere. Ibi ni ingenzi kuri twese. Nta mahoro kuri bamwe ntabe ku bandi. Twese dukeneye amahoro.”

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rutazigera rwemera gufatwa uko rutari muri iki kibazo.

Yagarutse ku ntumbero z’u Rwanda n’impamvu rushaka kwakira Formula One

Perezida Kagame yavuze ko ihame ry’iterambere ry’u Rwanda, rishingiye ku kumva ko ari rwo rugomba kwigeza ku byo rushaka, ati “ Ntushobora gutegereza ko abandi bazaguteza imbere wowe ubwawe udashyize imbaraga muri ibyo bikorwa by’iryo terambere.”

Yavuze ko ruherutse kwakira inama ya FIA yabaye bwa mbere muri Afurika, runatangaza gahunda yarwo yo kwakira Formula One. Yavuze ko ibyo bigamije kwifashisha siporo bityo igihugu kikazamura ubukungu bityo bikungukira buri muturage.

Impanuro ku rubyiruko

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwiteze ko urubyiruko rugira uruhare mu bikorwa biteza imbere igihugu ku buryo kigera aho kitigeze gitekereza.

Ati “Tubatezeho kuzageza u Rwanda ku yindi ntera irenze n’aho twigeze dutekereza. Mujye muzirikana ko dufite ubushobozi bwo kwigenera ahazaza hacu twifuza kandi dukwiriye.”


RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Most Popular

Recent Comments

NDAHAYO Ildephonse from gatsibo on Ibintu icyenda bitegereje Minisitiri mushya w’Uburezi