Friday, March 28, 2025
HomeBREAKING NEWSPerezida Kagame yageneye impano Abanyeshuri bitabiriye amarushanwa

Perezida Kagame yageneye impano Abanyeshuri bitabiriye amarushanwa

Perezida Kagame yageneye impano Abanyeshuri bitabiriye amarushanwa

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Werurwe 2024, Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye isozwa ry’amarushanwa yo guhemba ibigo byitwaye neza mu gukora robotos no kwifashisha ubwenge buremano ‘Artificial Intelligence’ azwi nka ‘First Lego League & AI Hackathon’.

Muri aya marushanwa Perezida Kagame yahaye impano ya mudasobwa abanyeshuri bose bageze ku cyiciro cya nyuma cy’amarushanwa mu guhanga robots no gukoresha ubwenge buhangano, Artificial Intelligence.

Yabigarutseho ubwo hasozwaga amarushanwa y’ikoranabuhanga mu bigo by’amashuri, yanitabiriwe n’ibihugu bitatu byo hanze birimo Uganda, Nigeria na Botswana.

Abitabiriye irushanwa bose ni 360 barimo abanyarwanda 260 n’abanyamahanga 80.

Irushanwa ryiswe ‘First Lego League & AI Hackathon’ ryitabiriwe n’abanyeshuri bari hagati y’imyaka icyenda na 16 y’amavuko bo mu bigo by’amashuri 25 byo mu Rwanda, kimwe cyo muri Uganda, bine byo muri Nigeria na bitatu byo muri Botswana.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye amarushanwa ya nyuma ku rwego rw’igihugu, yavuze ko ashaka gutanga umusanzu we muto muri iki gikorwa.

Perezida Kagame yagaragaje ko ikoranabuhanga rya robot n’ubwenge buhangano ari ingenzi mu kwiga amasomo y’ikoranabuhanga ndetse no gukorera hamwe.

Yagize ati: “Ikindi kintu, ndashaka gutanga umusanzu muto muri iki gikorwa by’umwihariko ku bitabiriye; Abanyarwanda, abaturutse muri Botswana, Nigeria, Uganda ndashaka ko mukorana na Minisiteri y’Uburezi n’iy’Ikoranabuhanga na Inovasiyo. Ndashaka guha abana bacu mudasobwa buri wese witabiriye. Mfite amafaranga mu mufuka wanjye aka kanya.”

Yasabye Minisiteri y’Uburezi n’iy’ikoranabuhanga na Inovasiyo gukurikirana ko impano yatanze yageze ku bo yagenewe.

Ishuri rya Christ Roi ryo mu Ntara y’Amajyepfo ni ryo ryaje ku isonga mu marushanwa ya Coding na robotics, mu gihe irya Kayonza Modern ryaje ku isonga mu marushanwa ajyanye n’umushinga mwiza w’ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano. 

Munezero Aline umunyeshuri wiga muri ES Kayonza Mordern mu Ntara y’Iburasirazuba, avuga ko batangiye umushinga uzafasha abana bafite ubumuga kugira ngo bashobore gukoresha ikoranabuhanga akaba ari nawo watubye bitwara neza mu irushanwa.

Yagize ati: “Umushinga wacu tugiye kuwunonosora neza ku buryo tuzazamura ibendera ry’igihugu cyacu”.

Akomeza avuga ko bishimye cyane kuba Umukuru w’Igihugu yabageneye mudasobwa.

Ati: “Ni ibintu bikomeye kuko nanjye nihereyeho ntayo narimfite”.

Abanyeshuri ba Christ Roi begukanye itike yo kuzajya mu marushanwa y’ikoranabuhanga ku rwego rw’Isi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gihe Kayonza Modern yo izitabira amarushanwa nk’aya mu Busuwisi mu kwezi kwa 4 uyu mwaka.

Minisitiri w’Uburezi, Dr Gaspard Twagirayezu, avuga ko uburyo abanyeshuri bagaragaje imishinga myiza bitanga icyizere cy’ejo hazaza.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Most Popular

Recent Comments

NDAHAYO Ildephonse from gatsibo on Ibintu icyenda bitegereje Minisitiri mushya w’Uburezi