Part two: Ibibazo nibisubizo bya Provisoire
31. Iyo itara ry’umuhondo rimyatsa rikoreshejwe mu masangano y’amayira ahwanyije agaciro rishyirwa ahagana he:
- Kuri buri nzira
- Hagati y’amasangano
- Iburyo bw’amasangano
- A na B ni ibisubizo by’ukuri
32. Inkombe z’inzira nyabagendwa cyangwa z’umuhanda zishobora kugaragazwa n’ibikoresho ngarurarumuri. Ibyo bikoresho bigomba gushyirwaho ku buryo abagenzi babibona :
- Babona gusa ibumoso bwabo iby’ibara ritukura
- Iburyo babona iby’ibara risa n’icunga rihishije gusa
- Babona iby’ibara ry’umuhondo ibumoso
- Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
33. Ibinyabiziga bikurikira bigomba gukorerwa isuzumwa rimwe mu mezi 6:
- Ibinyabiziga bitwara abagenzi muri rusange
- Ibinyabiziga bigenewe gutwara ibintu birengeje toni 3.5
- Ibinyabiziga bigenewe kwigisha gutwara
- Ibisubizo byose ni ukuri
34. Iyo kuyobya umuhanda ari ngombwa bigaragazwa kuva aho uhera no kuburebure bwawo n’icyapa gifite ubuso bw’amabara akurikira:
- Ubururu
- Umweru
- Umutuku
- Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
35. Ku mihanda ibyapa bikurikira bigomba kugaragazwa ku buryo bumwe:
- Ibyapa biyobora n’ibitegeka
- Ibyapa biburira n’ibitegeka
- Ibyapa bibuza n’ibitegeka
- Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
36. Ni iyihe feri ituma imodoka igenda buhoro kandi igahagarara ku buryo bwizewe bubangutse kandi nyabwo, uko imodoka yaba yikoreye kose yaba igeze ahacuramye cyangwa ahaterera:
- Feri y’urugendo
- Feri yo gutabara
- Feri yo guhagarara umwanya munini
- Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
37. Ibizirikisho by’iminyururu cyangwa by’insinga kimwe n’ibindi by’ingoboka bikoreshwa gusa igihe nta kundi umuntu yabigenza kandi nta kindi bigiriwe uretse gusa kugirango ikinyabiziga kigere aho kigomba gukorerwa kandi nturenze na rimwe km 20 mu isaha, ibyo bizirikisho bigaragazwa ku buryo bukurikira:
- Agatambaro gatukura kuri cm 50 z’umuhanda
- Ikimenyetso cy’itara risa n’icunga rihishije
- Icyapa cyera cya mpande enye zingana gifite cm 20 kuri buri ruhande
- Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
38. Uretse mu mujyi, ku yindi mihanda yajyenwe na minisitiri ushinzwe gutwara abantu n’ibintu, uburemere ntarengwa ku binyabiziga bifite imitambiko itatu cyangwa irenga hatarimo makuzungu ni :
- Toni 10
- Toni 12
- Toni 16
- Toni 24
39. Ubugari bw’imizigo yikorewe n’ibinyamitende itatu n’ubwiyikorewe n’ibinyamitende 4 bifite cyangwa bidafite moteri kimwe n’ubw’iyikorewe na romuruki zikuruwe n’ibyo binyabiziga ntibushobora kurenga ibipimo bikurikira:
- cm 30 ku bugari bw’icyo kinyabiziga kidapakiye
- Ubugari ntarengwa budakuka ni metero 2 na sentimetero 50
- A na B ni ibisubizo by’ukuri
- Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
40. Kunyura ku binyabiziga bindi, uretse icy’ibiziga bibiri, bibujijwe aha hakurikira:
- Hafi y’iteme iyo hari umuhanda ufunganye
- Hafi y’aho abanyamaguru banyura
- Hafi y’ibice by’umuhanda bimeze nabi
- Ibi bisubizo byose ni ukuri
- 41. Iyo nta mategeko awugabanya by’umwihariko, umuvuduko ntarengwa ku modoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange ni:
- Km 60 mu isaha
- Km 40 mu isaha
- Km 25 mu isaha
- Km20 mu isaha
- 42. Iyo nta mategeko awugabanya by’umwihariko, umuvuduko ntarengwa ku modoka zikoreshwa nk’amavatiri y’ifasi cyangwa amatagisi zifite uburemere bwemewe butarenga kilogarama 3500 ni:
- Km 60 mu isaha
- Km 40 mu isaha
- Km 75 mu isaha
- Km20 mu isaha
- 43. Ikinyabiziga kibujijwe guhagarara akanya kanini aha hakurikira :
- Imbere y’ahantu hinjirwa hakasohokerwa n’abantu benshi
- Mu muhanda aho ugabanyijemo ibisate bigaragazwa n’imirongo idacagaguye
- A na B ni ibisubizo by’ukuri
- Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
- 44. Iyo bwije kugeza bukeye cyangwa bitewe n’uko ibihe bimeze nk’igihe cy’ibihu cyangwa cy’imvura bitagishoboka kubona neza muri m 200, udutsiko twose tw’abanyamaguru nk’imperekerane cyangwa udutsiko tw’abanyeshuri bari ku murongo bayobowe n’umwarimu, iyo bagenda mu muhanda ku isonga hakaba hari abantu barenze umwe bagomba kugaragazwa kuburyo bukurikira :
- Imbere ni itara ry’umuhondo ritwariwe ibumoso
- Inyuma ni itara ryera ritwariwe ibumoso n’umuntu uri ku murongo w’inyuma hafi y’umurongo ugabanya umuhanda mo kabiri
- A na B ni ibisubizo by’ukuri
- Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
- 45. Utuyira turi ku mpande z’umuhanda n’inkengero zigiye hejuru biharirwa abanyamaguru mu bihe bikurikira:
- Iyo hari amategeko yihariye yerekanwa n’ibimenyetso
- Iyo badatatanye kandi bayobowe n’umwarimu
- Iyo hatari amategeko yihariye yerekanwa n’ibimenyetso
- Ibisubizo byose ni ukuri
- 46. Imburira zimurika zemerewe gukoreshwa kugirango bamenyeshe umuyobozi ko bagiye kumunyuraho aha hakurikira:
- Mu nsisiro gusa
- Ahegereye inyamaswa zikurura
- Hafi y’amatungo
- Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
- 47. Uburemere ntarengwa bwemewe ntibushobora kurenga 1/2 cy’uburemere bw’ikinyabiziga gikurura nubw’umuyobozi kuri romoruki zikurikira :
- Romoruki ifite feri y’urugendo
- Romoruki idafite feri y’urugendo
- Romoruki itarenza kg 750
- Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
- 48. Ibinyabiziga bifite ubugari bufite ibipimo bikurikira bigomba kugira amatara ndangaburumbarare :
- Metero 2 na cm 10
- Metero 2 na cm 50
- Metero 3
- Metero 2
- 49. Nta tara na rimwe cyangwa akagarurarumuri bishobora kuba bifunze ku buryo igice cyabyo cyo hasi cyane kimurika kitaba kiri hasi y’ibipimo bikurikira kuva ku butaka igihe ikinyabiziga kidapakiye :
- Cm 30
- Cm 40
- Cm 50
- Metero 1 na cm 55
- 50. Iyo ikinyabiziga gifite amatara abiri cyangwa menshi y’ubwoko bumwe ayo matara agomba kugira ibara rimwe n’ingufu zingana kandi akagomba gushyirwaho ku buryo buteganye uhereye ku murongo ugabanya ikinyabizigamo kabiri mu burebure bwacyo. Ariko ibi ntibikurikizwa ku matara akurikira:
- itara ndangamubyimba
- itara ndangaburumbarare
- Itara ribonesha icyapa kiranga numero y’ikinyabiziga inyuma
- A na B byose nibyo