-5.9 C
New York
Wednesday, January 21, 2026

Buy now

Part one: Ibibazo nibisubizo bya Provisoire

Part one: Ibibazo nibisubizo bya Provisoire

1. Ikinyabiziga cyose cyangwa ibinyabiziga bigenda bigomba kugira:

  • Umuyobozi
  • Umuherekeza
  • A na B ni ibisubizo by’ukuri
  • Nta gisubizo cy’ukuri kirimo

2. Ijambo “akayira” bivuga inzira nyabagendwa ifunganye yagenewe gusa:

  • Abanyamaguru
  • Ibinyabiziga bigendera ku biziga bibiri
  • A na B ni ibisubizo by’ukuri
  • Nta gisubizo cy’ukuri kirimo

3. Umurongo uciyemo uduce umenyesha ahegereye umurongo ushobora kuzuzwa nuturanga gukata tw’ibara ryera utwo turanga cyerekezo tumenyesha :

  • Igisate cy’umuhanda abayobozi bagomba gukurikira
  • Ahegereye umurongo ukomeje
  • Igabanurwa ry’umubare w’ibisate by’umuhanda mu cyerekezo bajyamo
  • A na C nibyo

4. Ahantu ho kugendera mu muhanda herekanwa n’ibimenyetso bimurika ibinyabiziga ntibishobora kuhagenda :

  • Biteganye
  • Ku murongo umwe
  • A na B nibyo
  • Nta gisubizo cy’ukuri kirimo

5. Ibinyabiziga bikurikira bigomba gukorerwa isuzumwa buri mwaka:

  • Ibinyabiziga bigenewe gutwara abagenzi muri rusange
  • Ibinyabiziga bigenewe gutwara ibintu birengeje toni 3.5
  • Ibinyabiziga bigenewe kwigisha gutwara
  • Nta gisubizo cy’ukuri kirimo

6. Ubugari bwa romoruki ikuruwe n’ikinyamitende itatu ntibugomba kurenza ibipimo bikurikira:

  • cm75
  • cm125
  • cm265
  • Nta gisubizo cy’ukuri kirimo

7. Uburebure bw’ibinyabiziga bikurikira ntibugomba kurenga metero 11 :

  • Ibifite umutambiko umwe uhuza imipira
  • Ibifite imitambiko ibiri ikurikiranye mu bugari bwayo
  • Makuzungu
  • Nta gisubizo cy’ukuri kirimo

8. Ikinyabiziga kibujijwe guhagarara akanya kanini aha hakurikira :

  • Ahatarengeje metero 1 imbere cyangwa inyuma y’ikinyabiziga gihagaze akanya gato cyangwa kanini
  • Ahantu hari ibimenyetso bibuza byabugenewe
  • Aho abanyamaguru banyura mu muhanda ngo bakikire inkomyi
  • Ibisubizo byose nibyo

9. Kunyuranaho bikorerwa:

  • Mu ruhande rw’iburyo gusa
  • Igihe cyose ni ibumoso
  • Iburyo iyo unyura ku nyamaswa
  • Nta gisubizo cy’ukuri kirimo

10. Icyapa cyerekana umuvuduko ntarengwa ikinyabiziga kitagomba kurenza gishyirwa gusa ku binyabiziga bifite uburemere ntarengwa bukurikira:

  • Burenga toni 1
  • Burenga toni 2
  • Burenga toni 24
  • Nta gisubizo cy’ukuri kirimo

11. Ahatari mu nsisiro umuvuduko ntarengwa mu isaha wa velomoteri ni:

  • Km50
  • Km40
  • Km30
  • Nta gisubizo cy’ukuri kirimo

This site uses Google AdSense ad intent links. AdSense automatically generates these links and they may help creators earn money.

12. Umuyobozi ugenda mu muhanda  igihe ubugari bwawo budatuma anyuranaho nta nkomyi ashobora kunyura mu kayira k’abanyamaguru ariko amaze kureba ibi bikurikira:

  • Umuvuduko w’abanyamaguru
  • Ubugari bw’umuhanda
  • Umubare w’abanyamaguru
  • Nta gisubizo cy’ukuri kirimo

13. Ku byerekeye kwerekana ibinyabiziga n’ukumurika kwabyo ndetse no kwerekana ihindura ry’ibyerekezo byabyo. Birabujijwe gukora andi matara cyangwa utugarurarumuri uretse ibitegetswe ariko ntibireba amatara akurikira:

  • Amatara ndanga
  • Amatara ari imbere mu modoka
  • Amatara ndangaburambarare
  • Ibisubizo byose nibyo

14. Iyo nta mategeko awugabanya by’umwihariko umuvuduko ntarengwa w�amapikipiki mu isaha ni:

  • Km25
  • Km70
  • Km40
  • Nta gisubizo cy’ukuri kirimo

15. Uburyo bukoreshwa kugirango ikinyabiziga kigende gahoro  igihe feri idakora neza babwita:

  • Feri y’urugendo
  • Feri yo guhagarara umwanya munini
  • Feri yo gutabara
  • Nta gisubizo cy’ukuri kirimo

16. Nibura ikinyabiziga gitegetswe kugira uduhanagurakirahure tungahe:

  • 2
  • 3
  • 1
  • Nta gisubizo cy’ukuri kirimo

17. Amatara maremare y’ikinyabiziga agomba kuzimwa mu bihe bikurikira:

  • Iyo umuhanda umurikiye umuyobozi abasha kureba muri metero 20
  • Iyo ikinyabiziga kigiye kubisikana n’ibindi
  • Iyo ari mu nsisiro
  • Ibisubizo byose ni ukuri

18. Ikinyabiziga ntigishobora kugira amatara arenga abiri y’ubwoko bumwe keretse kubyerekeye amatara akurikira:

  • Itara ndangamubyimba
  • Itara ryerekana icyerekezo
  • Itara ndangaburumbarare
  • Ibisubizo byose ni ukuri

19. Ubugari bwa romoruki ikuruwe n’igare cyangwa velomoteri ntiburenza ibipimo bikurikira:

  • cm25
  • cm125
  • cm45
  • Nta gisubizo cy’ukuri kirimo

20. Ibinyabiziga bikoreshwa nka tagisi, bitegerereza abantu mu nzira nyabagendwa, bishobora gushyirwaho itara ryerekana ko ikinyabiziga kitakodeshejwe. Iryo tara rishyirwaho ku buryo bukurikira:

  • Ni itara ry’icyatsi rishyirwa imbere ku kinyabiziga
  • Ni itara ry’icyatsi rishyirwa ibumoso
  • Ni itara ry’umuhondo rishyirwa inyuma
  • A na C ni ibisubizo by’ukuri
  • 21. Za otobisi zagenewe gutwara abanyeshuri zishobora gushyirwaho amatara abiri asa n’icunga rihishije amyasa kugirango yerekane ko zihagaze no kwerekana ko bagomba kwitonda, ayo matara ashyirwaho ku buryo bukurikira :
  • Amatara abiri ashyirwa inyuma
  • Amatara abiri ashyirwa imbere
  • Rimwe rishyirwa imbere irindi inyuma
  • B na C ni ibisubizo by’ukuri
  • 22. Itara ryo guhagarara ry’ibara ritukura rigomba kugaragara igihe ijuru rikeye nibura mu ntera ikurikira:
  • Metero 100 ku manywa na metero 20 mu ijoro
  • Metero 150 ku manywa na metero50 mu ijoro
  • Metero 200 ku manywa na metero100 mu ijoro
  • Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
  • 23. Iyo umuvuduko w’ibinyabiziga bidapakiye ushobora kurenga km50 mu isaha ahategamye, bigomba kuba bifite ibikoresho by’ihoni byumvikanira mu ntera:
  • Metero 100
  • Metero 200
  • Metero 50
  • Metero 150
  • 24. Birabujijwe kugenza ibinyabiziga bigendeshwa na moteri naza romoruki zikururwa nabyo, iyo ibiziga byambaye inziga zidahagwa cyangwa inziga zikururuka zifite umubyimba uri hasi ya cm 4. Ariko ibyo ntibikurikizwa kubinyabiziga bikurikira:
  • Ku binyabiziga by’ingabo bijya ahatarenga km25
  • Ibinyabiziga bihinga
  • Ibinyabiziga bya police
  • Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
  • 25. Igice cy’inzira nyabagendwa kigarukira ku mirongo ibiri yera icagaguye ibangikanye kandi gifite ubugari budahagije kugira ngo imodoka zitambuke neza, kiba ari:
  • Ahanyurwa n’amagare na velomoteri
  • Ahanyurwa n’ingorofani
  • Ahanyurwa n’ibinyamitende
  • Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
  • 26. Ubugari bwa romoruki ntiburenza ubugari bw’ikinyabiziga kiyikurura iyo ikuruwe n’ibinyabiziga bikurikira:
  • Igare
  • Velomoteri
  • Ipikipiki ifite akanyabiziga kometse ku ruhande rwayo
  • Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
  • 27. Iyo hatarimo indi myanya birabujijwe gutwara ku ntebe y’imbere y’imodoka abana badafite imyaka:
  • Imyaka 10
  • Imyaka 12
  • Imyaka 7
  • Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
  • 28. Icyapa kivuga gutambuka mbere y’ibinyabiziga biturutse imbere gifite amabara akurikira:
  • Ubuso ni umweru
  • Ikirango ni umutuku n’umukara
  • Ikirango ni umweru n’umukara
  • Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
  • 29. Ni ryari itegeko rigenga gutambuka mbere kw’iburyo rikurikizwa mu masangano:
  • Iyo nta cyapa cyo gutambuka mbere gihari
  • Iyo ikimenyetso kimurika cyagenewe ibinyabiziga kidakora
  • A na B ni ibisubizo by’ukuri
  • Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
  • 30. Ibimenyetso bimurika byerekana uburyo bwo kugendera mu muhanda kw’ibinyabiziga bishyirwa iburyo bw’umuhanda. Ariko bishobora no gushyirwa ibumoso cyangwa hejuru y’umuhanda:
  • Hakurikijwe icyerekezo abagenzi bireba baganamo
  • Hakurikijwe icyo ibyo bimenyetso bigamije kwerekana
  • Kugirango birusheho kugaragara neza
  • Ibisubizo byose ni ukuri

Related Articles

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Stay Connected

0FansLike
0FollowersFollow
0SubscribersSubscribe

Latest Articles