Sunday, April 20, 2025
HomeNEWSP. Kagame yasabye RDF kwitegura guhangana n’ibibazo by’umutekano bigenda bihinduka

P. Kagame yasabye RDF kwitegura guhangana n’ibibazo by’umutekano bigenda bihinduka

P. Kagame yasabye RDF kwitegura guhangana n’ibibazo by’umutekano bigenda bihinduka

Perezida Paul Kagame akanaba Umugaba w’Ikirenga w’Inzego z’Umutekano z’u Rwanda, kuri uyu wa Mbere tariki ya 30 Ukuboza yazishimye ku bw’umusanzu wazo mu gukorera igihugu, azisaba gukomeza kuba maso no kwitegura guhangana n’ibibazo by’umutekano bigenda bihinduka.

Ni mu butumwa busoza umwaka Umukuru w’Igihugu yageneye ingabo z’u Rwanda n’izindi nzego z’umutekano.

Yagize ati: “Ba Ofisiye, abagore n’abagabo mu ngabo no mu nzego z’umutekano, mu gihe dusoza undi mwaka, ndagira ngo mfate uyu mwanya nshimire cyane umusanzu wanyu mu gukorera igihugu cyacu. Umuhate wanyu, imyitwarire myiza n’ubunyamwuga byakomeje gushimangira indangagaciro n’umutekano by’igihugu cyacu no mu bihe bigoye, haba mu gihugu ndetse no ku rwego mpuzamahanga.”

Perezida Kagame yabwiye abagize inzego z’umutekano z’u Rwanda ko uyu mwaka wasuzumye ukwigira k’u Rwanda mu buryo bwinshi, agaragaza ko ibikorwa byazo “byatumye u Rwanda rukomeza kuba icyitegererezo cy’amahoro, umutekano, n’iterambere mu karere no hanze yako.”

Muri uyu mwaka by’umwihariko u Rwanda rwizihije amateka y’ingenzi; arimo imyaka 30 yo Kwibohora n’imyaka 20 rumaze rugira uruhare mu bikorwa by’amahoro by’Umuryango w’Abibumbye.

Perezida Kagame yavuze ko “ibi bikorwa birerekana umuhate wacu wo kubaka u Rwanda rw’amahoro n’iterambere, tunatanga umusanzu mu mutekano w’Isi yose.”

Yabwiye abashinzwe umutekano ati: “Uruhare mufite mu gukomeza guteza imbere inyungu z’igihugu no guharanira umutekano n’imibereho myiza y’abaturage ni ingirakamaro cyane. Mwagaragaje kandi indangagaciro z’Abanyarwanda, gukorera hamwe, imyitwarire myiza, no guhanga udushya mu guhangana n’impinduka mu biteza umutekano mucye.”

Perezida Kagame yasabye inzego z’umutekano gukomeza guharanira gukurikiza amahame y’ubunyangamugayo n’umutimanama bisanzwe biziranga, by’umwihariko muri ibi bihe by’iminsi mikuru isoza umwaka.

Yunzemo ati: “Dukomeze kuba maso kandi twitegure guhangana n’ibibazo by’umutekano bigenda bihinduka, twiyemeza gukomeza kugera ku ntego yacu yo kugira u Rwanda rutekanye, ruteye imbere, kandi rwunze ubumwe.”

Umukuru w’Igihugu yanashimiye abasirikare baguye mu kazi, yihanganisha imiryango yabo kandi ayizeza kuyiba hafi.

Yanifurije abagize inzego z’umutekano iminsi mikuru myiza isoza umwaka, azisaba gukomeza “gukorera igihugu cyacu mu cyubahiro.”

Yunzemo ati: “Ubwitange bwanyu buhore bwubahwa kandi bugenerwe agaciro kabwo.”

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Most Popular

Recent Comments

NDAHAYO Ildephonse from gatsibo on Ibintu icyenda bitegereje Minisitiri mushya w’Uburezi