0.5 C
New York
Wednesday, January 21, 2026

Buy now

Ntawe tuzasaba uburenganzira bwo kurinda abaturage bacu- Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame yashimangiye ko u Rwanda nta muntu n’umwe ruzigera rwiseguraho cyangwa rumusabire uburenganzira bwo kurinda umutekano w’abaturage barwo.

Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu Nama nto ishamikiye ku Nama isanzwe ya 37 y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe yitabiriye mu Mujyi wa Addis Ababa ku wa Gatanu, tariki ya 16 Gashyantare 2024.

Iyi nama yayobowe na Perezida wa Angola, João Lourenço, yari igamije kwiga ku ntandaro y’ibibazo by’imiyoborere, ivangura ry’amoko n’imvururu bikomeje guteza umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC.

Mu butumwa yagejeje ku bayitabiriye, Perezida Kagame yagaragaje ko u Rwanda ruzakomeza guharanira ubusugire bwarwo n’abarutuye.

Yavuze ko “u Rwanda rutazashidikanya cyangwa rusabire imbabazi kurinda umutekano w’abaturage barwo.’’

Yagize ati “Ntabwo tuzigera dusaba uburenganzira bwo kubikora.’’

Perezida Kagame yibukije ko u Rwanda rwabuze abarenga miliyoni bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse nta kintu cyangwa umuntu rwakwemerera kurusubiza inyuma.

Yanakomoje ku gushakira umuti ikibazo cy’Umutwe w’Iterabwoba wa FDLR, ugizwe n’abasize bakoze Jenoside, wisuganyiriza mu mashyamba ya RDC ushaka gutera u Rwanda ndetse kuri ubu abarwanyi bawo bakaba barashyizwe mu ngabo za Leta, FARDC, agaragaza ko bikwiye gukemuka.

Perezida Kagame yibukije ko u Rwanda ruzakomeza kwimakaza amahoro binyuze mu kubahiriza amabwiriza, amasezerano n’ingamba zafashwe n’ibihugu byo mu Karere.

RDC ishinja u Rwanda gufasha Umutwe wa M23,mu gihe rwo ruvuga ko ibibazo byayinaniye ishaka kurubyegekaho mu buryo bwo kwihunza inshingano zo kwanga kubazwa ugutsindwa k’ubuyobozi.

Related Articles

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Stay Connected

0FansLike
0FollowersFollow
0SubscribersSubscribe

Latest Articles