NIDA yagaragaje ko abifuza guhindura ifoto iri ku ndangamuntu babyemerewe
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Indangamuntu (NIDA) cyatangaje ko Abanyarwanda bifuza guhindura amafoto ari ku Ikarita y’Indangamuntu zabo adahuye neza n’uko isura yabo imeze magingo aya, bemerewe gusubira kwifotoza bakayahindurirwa.
NIDA itangaje ibi nyuma y’uko hari abaturage bagaragaza ko babangamirwaga n’amafoto ari ku ndangamuntu zabo atagihuye n’uko bameze uyu munsi ndetse rimwe na rimwe hakaba serivisi batabona kubera icyo kibazo.
Ndagijimana Charles ukora akazi k’ubumotari yabwiye RBA ko hari serivisi abona abanje gusiragizwa bitewe n’ifoto iri ku ndangamuntu ye igaragaza isura y’umuntu w’umwana nyamara uko yagiye akura yarahindutse mu buryo bugaragara.
Ati “Nafashe indangamuntu mu 2016 nkiri mutoya ntaramera ubwanwa, nkiri umwana ndi ku ishuri. Bijya bimpombya kuko ubu hari igihe njya nkenera nko kwaka ibyangombwa mu nzego zitandukanye bakabanza kunshidikanyaho.”
Uwitwa Tuyishimire Emmanuel we yagize ati “Iyo ugiye kwaka uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga cyangwa pasiporo hajyaho ifoto iri ku ndangamuntu. Twumva bagafashe ifoto nshyashya y’uwo muntu kugira ngo naramuka agize aho ajya hatari aho yafatiye ibyo byangombwa batazamushidikanyaho.”
Umukozi ushinzwe Itumanaho muri NIDA, Mugwaneza Annette yatangaje ko ikibazo cy’amafoto yo ku ndangamuntu atajyanye n’igihe gihari ariko ko byemewe kujya kuyahinduza.
Yagize ati “Nta kindi [umuturage] bimusaba yaba uri mu ntara [cyangwa i Kigali] yabisaba ku murenge noneho umurenge ukazamwakira ‘rendez-vous’ yo kuza kwifotoza. Uwashobora kubyikorera kandi yatwandikira email kuri info@nida.gov.rw akaba yabyisabira tukamuha igihe cyo kuza kwifotoza. Ikindi tumusaba ni ukwishyura 1500 Frw.”
Mugwaneza yongeyeho ko ayo mafaranga yishyurwa binyuze ku rubuga rwa Irembo kandi ko nyuma yo kwifotoza bundi bushya, uwatse iyo serivisi ategereza iminsi 30 akabona indangamuntu iriho ifoto ye nshyashya.
Nukuri ibyo ndabikunze kuko nkanjye nifotoje nyiri muto ubu ntiwamenyako iPhoto iri ku indangamunu yanjye arinjye
Uziko umuntu ugirango siwe Kandi ariwe
Icyo ni fresh pe