umuyobozi w’Amasomo Akurikiranyweho Ihohotera rishingiye ku Gitsina
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi Mitsindo Gaëtan, Umuyobozi ushinzwe amasomo muri GS Kabgayi B, akurikiranyweho guhoza ku nkeke abanyeshuri b’abakobwa bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina
Yafashwe ku wa Kabiri tariki ya 29 Mata 2025, nyuma y’uko abanyeshuri bamwe batangiye gutanga ubuhamya bw’ihohotera rikomeye ryakorerwaga bamwe muri bo, barimo n’abari mu myitozo ngiro. Ubuhamya buvuga ko yakorakoraga abanyeshuri, abandi akabasoma ku ngufu ndetse hari abavuga ko yageragezaga kubashuka abizeza amanota cyangwa kubirukana nibamwanga.
RIB yemeje ko iperereza rikomeje kandi ko uwo muyobozi afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamabuye mu gihe dosiye ye iri gutunganywa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
Amategeko ateganya ko uwahamijwe icyaha nk’iki ahanishwa igifungo kiri hagati y’umwaka umwe n’imyaka ibiri, hamwe n’ihazabu y’amafaranga ari hagati ya 200,000 Frw na 300,000 Frw.
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yashimye abanyeshuri batinyutse gutanga amakuru, asaba n’abandi kujya bashyira imbere umutekano wabo no gutanga amakuru ku murezi uwo ari we wese wica indangagaciro.