Mu turere twose hatangijwa Urugerero rw’Inkomezabigwi icyiciro cya 12
Kuri uyu wa Gatanu, itariki 27 Ukuboza 2024, mu Turere twose haratangizwa Urugerero rw’Inkomezabigwi icyiciro cya 12, rwitabirwa n’intore zarangije amashuri yisumbuye mu mwaka w’amashuri wa 2023-2024.
Urugerero ni gahunda ya Leta ifasha Abanyarwanda kwikemurira ibibazo binyuze mu kubatoza indangagaciro zibaranga cyane cyane mu rubyiruko, rugakora ibikorwa byiza kandi rubikorera aho rutuye, baharanira gukunda Igihugu no kugiteza imbere, bimakaza ubumwe n’ubwitange.
Gutangiza Urugerero rw’Inkomezabigwi icyiciro cya 12, ku rwego rw’Igihugu birabera muri ‘Fawe Girls School’ mu Karere ka Gasabo.
Urugererero rw’Inkomezabigwi icyiciro cya 12 ruzakorwa mu byiciro bitatu: Itorero (27-30/12/2024), Urugerero rudaciye Ingando (13/1-28/2/2025) n’Urugerero ruciye Ingando rw’Indashyikirwa.


