-5.9 C
New York
Wednesday, January 21, 2026

Buy now

Mu Rwanda hakorerwa ikigage kimara umwaka kitarangirika

Mu gihe mu Rwanda bimenyerewe ko inzoga y’ikigage yengwa ikaba idashobora kurenza iminsi ibiri itarangirika, Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), yatangaje ko mu Rwanda huzuye uruganda rutunganya icyo kinyobwa cy’amasaka kikaba gishobora kurenza umwaka kitarangirika.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Prof. Ngabitsinze Jean Chrysostome, yashimangiye ko icyo kigage kiba gikozwe mu buryo bwa kijyambere ariko gifite uburyohe bw’umwimerere wacyo.

Yabigarutseho ku wa Kabiri tariki ya 20 Gashyantare 2024, ubwo yatangaga ibisobanuro mu magambo ku bibazo byagaragaye mu gihe Abadepite basuraga ibikorwa by’inganda nto n’iziciriritse no ku bibazo byagaragaye muri Raporo y’Ubugenzuzi Bukuru bw’imari ya Leta kuri gahunda yo guteza imbere ibyanya byahariwe inganda.

Minisitiri Prof. Ngabitsinze yahamije ko ubu ikigage gikozwe n’urwo ruganda rutunganya amasaka year mu Rwanda cyatangiye kugera ku isoko kandi ngo kimeze neza.

Urwo ruganda ruherereye mu Murenge wa Runda, Akarere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo. Minisitiri Prof. Ngabitsinze, yagize ati: “Uruganda rw’ikigage nanasuye umwaka ushije, rwakigejeje ku isoko, ikigage ku isoko kirahari. Amasaka arahari batubwiye ko nta kibazo gihari ndetse bongereye n’ubushobozi bahindura imashini wabonaga itihuta.”

Minisitiri Prof. Ngabitsinze Jean Chrysostome yanagaragaje ko urwo ruganda rushobora gukora ikigage ndetse n’ubushera byose bibikwa  igihe kirekire. Ati: “Rukora ikigage gisembuye bitewe n’icyo umuntu akunda hari ubushera…”

Yakomeje agira ati:“ Ubusanzwe Umunyarwanda ntiyari azi ko uyu munsi ushobora kwenga ikigage gifunze mu icupa kikamara umwaka urenga.Yari azi ko acyenga nk’uyu munsi mu ma saa cyenda za mugitondo kigatangira gushya, saa tatu kikaba kiranyowe cyamara iminsi ibiri kikaba cyabaye umutero […]. Ariko kumva ko abantu bakora ikigage kizamara igihe kirekire ntako bisa.”

Minisitiri Prof. Ngabisitsinze asanga abantu bakwiye kubihuza n’umuco bakajya bakoresha iyi nzoga mu bukwe ku bwinshi, kuko ifite ubuziranenge.

Ati: “Byaba  byiza tugiye tunabiganiraho, tubihuze n’umuco icyo kigage no mu misango igiye itandukanye, tujye dukoresha Made in Rwanda, tunasabishe ikigage.  Bivuze ko byose birashoka icyangombwa ni ukugira ngo abantu batinyure abikorera.”

MINICOM ivuga ko uruganda rukora ikigage rwa Kamonyi, hari gahunda yo kurwegurira abikorera kugira ngo rutange umusaruro kurushaho.

Akarere ka Kamonyi gatangaza ko uru ruganda ruganda rukora ikigage rwashyizweho mu rwego rwo  kugeza ikigage ku bagikunda, dore ko hari bamwe batakinywaga nyamara atari uko bacyanga, ahubwo ari ukubera ko babaga batizeye ubuziranenge bw’uburyo gitunganywamo.

Ni uruganda rwatangijwe muri 2021, rwitezweho kandi guteza imbere igihingwa cy’amasaka, kimwe mu bihingwa gakondo cyasaga n’ikigenda kizimira. Hari hanagamijwe kandi guteza imbere abahinzi b’amasaka kugira ngo umusaruro wabo ubone isoko.

Related Articles

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Stay Connected

0FansLike
0FollowersFollow
0SubscribersSubscribe

Latest Articles