Mu mashuri havanywe toni 5,5 z’ibinyabutabire byashoboraga guhumanya abanyeshuri
kigo gishinzwe Kubungabunga Ibidukikije (REMA) cyatangaje ko kugeza muri Nyakanga 2025 cyari kimaze gukura mu mashuri ibinyabutabire birenga toni 5,5 byasaziye muri laboratwari zo mu mashuri agera ku 109 byashoboraga guhumanya ubuzima bw’abahiga n’abahakora.
Byagarutsweho mu biganiro byahuje Komisiyo y’Ubutaka, Ubuhinzi, Ubworozi n’Ibidukikije n’Umuyobozi Mukuru wa REMA, Juliet Kabera, ku wa 21 Ukwakira 2025, baganira ku ku bibazo byagaragaye mu ishyirwa mu bikorwa rya Politiki y’Igihugu y’Ibidukikije n’Ihindagurika ry’ibihe yo mu 2019.
Umuyobozi Mukuru wa REMA, Juliet Kabera yavuze ko hashize igihe havugwa ibyo kuvana mu mashuri, mu mavuriro n’izindi nzego ibinyabutabire bishobora guhumanya abantu cyangwa ibidikukikije, ariko ntibyahita bikorwa.
Yasobanuye ko habanje ibikorwa byo kumenya ubwoko n’ingano y’ibinyabutabire biri mu mashuri n’ahandi n’ingaruka bishobora guteza ku buzima bw’abahari.
Ati “Kuva muri Nyakanga 2025, mu mashuri arenga 109 twakuyeyo toni z’imyanda zigera kuri 5,5 z’imyanda y’ibinyabutabire bihumanye. Ibi ni ibinyabutabire byabaga mu mashuri yaba ari ayisumbuye na kaminuza ariko no kwa muganga, ndumva hari n’ibitaro twabikuyemo.”
Kabera yavuze ko aho ibi binyabutabire byari biri bitari bibitswe neza ku buryo abanyeshuri n’abandi byari kubagiraho ingaruka mu buryo bworoshye.
Ati “Ni ibinyabutabire byateza ibyago byashaje, byari bifashwe nabi bishobora kugera ku banyeshuri n’abandi bari aho ariko no kwangiza ibidukikije cyane ko bamwe babitabaga ahantu mu cyobo kandi tuzi ko ibinyabutabire ntabwo bisaza birakomeza kwanduza amazi, kwanduza ubutaka, bikatugeraho kuko binyura mu rusobe rwose.
Muri laboratwari zimwe z’amashuri yisumbuye ngo basanzemo ibinyabutabire byari bimaze imyaka irenga 50 nyamara byarashaje.
Ati “Twagiyemo kuko twese twabonaga ko bikenewe. Hari umuyobozi wanjye wambwiye ko hari amafoto twamweretse abona ko ari yo laboratwari yitorezagamo kuvanga ibinyabutabire ariko ari umukecuru. Ibyo bintu byari bihamaze igihe kirekire bigakomeza kuvugwa, tubasha kubona umufatanyabikorwa dukorana na we tumwereka imbogamizi z’iki kibazo ariko zaturutse ku kubanza kubigenzura. Tumaze kubibona twaravuze ngo hasigaye ibingana iki?”
Kabera yavuze ko isuzuma bakoze ryari iryo kumenya ubwoko bw’ibinyabutabire biri mu mashuri no mu mavuriro, n’uburyo bishobora kubikwa cyangwa kwangizwa mu buryo bukurikije amategeko.
Ati “Twabonye aho tugomba gushyira imbaraga byihutirwa ari mu mashuri kuko byari byegereye amashuri cyane ni yo mpamvu twagiye tubikurayo ibyo binyabutabire ariko iyo tubikoze gutyo tuba tubikora mu buryo bw’igerageza kugira ngo urwego rubishinzwe rubifate mu buryo burambye.”
Ibi binyabutabire bitandukanye byavanywe mu mashuri byajyaga gutwikirwa mu ifuru iri i Mageragere, bakishyurwa kuri buri kilo gitwitswe.
Ati “Ibitarangijwe ubu bigiye kubikwa mu bubiko bw’igihe gito turimo kubaka kuko si byose bigomba kwangizwa, hari ibyo tudafitiye ubushobozi bwo guhita twangiza.”
Uretse mu mashuri hari n’ibindi binyabutabire biharagara kwa muganga, ifumbire mvaruganda n’ibindi bijyanye n’ubuhinzi byashaje, thermometre n’ibindi.
Ati “Hari thermometre nyinshi zikoresha mercure kandi twese tuzi ububi bwayo, ubwo rero byose tugiye kubibonera aho tuba tubibitse, ariko tunareba uburyo byabyazwa amafaranga ku buryo abikorera babibyaza akazi kuko aho twagiye kubitwikira twishyuraha ku kilo cy’ibinyabutabire bitwitswe.”
Mu byo avuga bikwiye kwitonderwa harimo ba rwiyemezamirimo bagemurira amashuri ibinyabutabire adakeneye cyangwa bakajyana ingano nyinshi ugereranyije n’ikenewe bigatuma bihasazira.
REMA kandi ubu iri kurangiza sisiteme igamije gucunga no kugenzura ibinyabutabire byinjira mu gihugu ku buryo bafatanyije n’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro bazajya bamenya ibyinjiye mu gihugu byose, kugira ngo hatagira ibigurwa kandi hari ibiri kwangirikira mu gihugu.

Umuyobozi Mukuru wa REMA, Juliet Kabera yavuze ko ibinyabutabire bisigaye mu mashuri bizakurwamo na REB


