Friday, March 28, 2025
HomeEDUCATIONMinisitiri Nsengimana yahamije ko umwaka wa 2025 uzarangira ibigo by’amashuri byose bifite...

Minisitiri Nsengimana yahamije ko umwaka wa 2025 uzarangira ibigo by’amashuri byose bifite internet

Minisitiri Nsengimana yahamije ko umwaka wa 2025 uzarangira ibigo by’amashuri byose bifite internet

Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph, yatangaje ko bitarenze uyu mwaka wa 2025 ibigo by’amashuri byose bizaba bifite internet ku rugero rwa 100%, bikazafasha abanyeshuri kuzamura ubumenyi mu nzego zitandukanye.

Yabigarutseho ku wa 18 Gashyantare ubwo yaganiraga n’Abasenateri bagize Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage n’Uburenganzira bwa Muntu batangiye igikorwa cyo kugenzura ibikorwa mu guteza imbere amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro.

Minisitiri Nsengimana yagaragaje ko ibigo by’amashuri bingana na 62% y’ibiri mu gihugu, bimaze kugezwamo internet, ibisigaye bikazayigezwaho mu byiciro bibiri muri uyu mwaka.

Yagize ati “Muri iki gihembwe irindi janisha [ry’ibigo by’amashuri] rya 21 % rizaba ryagejejweho internet bibe bitugejeje ku ijanisha rya 83%. Mu [kindi ] gice cy’umwaka tuzaba dukora kuri iryo janisha rya 17% rizaba risigaye kugira ngo uyu mwaka uzarangire amashuri yose twashoboye kuyagezamo internet.”

Minisitiri Nsengimana yashimangiye ko uwo muhigo ugamije korohereza ibigo byose mu gukoresha internet mu myigire no myigishirize kuko ubu ikoranabuhanga ari ryo zingiro ryo kugera ku byo umuntu yifuza kugeraho.

Yanavuze ko hari gahunda yo kwihutisha kugeza amashanyarazi n’amazi ku mashuri yose.

Imibare ya Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo [MINICT] yo muri Nzeri 2024 igaragaza ko internet imaze gukwirakwira mu Rwanda ku rugero rwo hejuru ndetse ko 60.6% by’abarutuye bayikoresha.

Ibyo kandi byajyanye n’uko ibiciro byayo bigenda bigabanyuka kuko bibarwa ko bayishyura ku mpuzandengo ya 43.22$ ku kwezi avuye ku 60.96$ yariho mu 2023, bingana n’igabanuka rya 29.1%.

MINICT kandi igaragaza ko u Rwanda rukataje mu kubaka ibikorwa remezo bya internet, imibare ikaba igaragaza ko umuyoboro wa internet ya 4G LTE ugera mu bice by’Igihugu ku rugero rwa 98%.

Minisitiri Nsengimana yahamirije SENA y’u Rwanda ko umwaka wa 2025 uzarangira amashuri yose afite internet


RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Most Popular

Recent Comments

NDAHAYO Ildephonse from gatsibo on Ibintu icyenda bitegereje Minisitiri mushya w’Uburezi