MINEDUC yagaragaje icyatumye abanyeshuri batsindwa mu yisumbuye
Minisiteri y’Uburezi MINEDUC yatangaje ko kuba abanyeshuri bataratsinze neza ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye uyu mwaka wa 2023/2024 ugereranyije n’uwawubanjiririje biri mu ngamba zo gukaza ireme ry’uburezi bijyanye n’icyerekezo 2050.
Ibi byatangajwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Ugushyingo ubwo Minisiteri y’Uburezi yatangazaga amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye, Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph yagaragaje ko kuba abanyeshuri baratsinzwe ari ingamba zo kuminjira agafu mu burezi.
Umwaka ushize wa 2022/2023 abanyeshuri batsinze ku kigero cya 95%, aho hajemo intera ya 17% kuko ubu batsinze kuri 78%.
Minisitiri w’Uburezi Nsengimana Joseph yagaragaje ko nubwo umubare wagabanyutse ari uko hari kubakwa ubumenyi kubera ko ubukungu bw’Igihugu ari bwo buzaba bushingiyeho mu 2050.
Ati: “Murabizi ko u Rwanda hari ibyo twiyemeje kugeraho mu 2050 bisaba ko tuzazamura ubumenyi kuko ubukungu bw’u Rwanda buzaba bushingiye ku bumenyi, icyo dusaba rero ni ukugira ngo ubwo bumenyi tubukaze, tubushyiremo imbaraga kugira ngo abana barangije amashuri bazabe bafite ubwo bumenyi koko bisaba ko tuzajya tubanza kubigisha ariko nitumara kubigisha tunabasabe ko bakwerekana ubwo bumenyi koko.”
Arongera ati: “Kuvuga ngo reka dukaze umurego ku byerekeye ubumenyi bufite ireme bizasaba imbaraga za twese ni yo mpamvu uzabona ko abatsinze bazabanza bagabanyuke mu mubare ariko tugende tuzamuka mu buryo bwiza.”
Yongeyeho ko nubwo imibare ishobora kuba yaramanutse ariko uburyo urebye uburyo batsinzemo buri hejuru.
Ku bijyanye n’imitsindire yagaragaje ko abahungu n’abakobwa batsinze ku rugero rushimishije nubwo abahungu bari imbere ku kigero cya 50,5% mu gihe abakobwa bari ku kigero cya 49,5%.
Abanyeshuri bahize abandi bahembwe mu buryo butandukanye aho hahembwe abahize abandi mu byiciro 18 bijyanye n’amasomo bigagamo. Abanyeshuri biyandikishije gukora ibizamini bya Leta banganaga na 91,713 hakaba harakoze 91,298 bangana na na 99,5%.
Mu mashuri y’ubumenyi rusange hakoze abanyeshuri 56.300 hatsinda 38,016 bangana na 67%.
Mu mashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro TSS hakoze 30.730, hatsinda 29.542 mu gihe abo mu mashuri abategurira gukora imirimo runaka (professional education) hiyandikishije 4271, hakora 4268 ariko abatsinze ni 4 188, bangana na 98,1%.
Hanabayeho impinduka mu buryo bwo kumenya uko umunyeshuri yakoze kuko kuri iyi nshuro MINEDUC yatangaje ko umunyeshuri azajya abona amanota yagize muri buri somo ariko bitanakuyeho gahunda yo kubashyira mu byiciro bijyanye nuko batsinze.
Yagaragaje ko bigamije gukuraho urujijo ku bibazaga amanota nyirizina umwana aba yagize ariko bitanahungabanyije abandi bashaka kwiga mu bihugu by’amahanga bakoresha ibyiciro.