Saturday, April 19, 2025
HomeBREAKING NEWSMINEDUC: U Rwanda rukeneye abarimu bashya 8000

MINEDUC: U Rwanda rukeneye abarimu bashya 8000

Ni ibyatangajwe n’ubuyobozi bw’iyi minisiteri kuri uyu wa Gatanu, tariki 12 Gicurasi 2023, ubwo bari mu biganiro n’Abadepite bagize Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo by’Igihugu, ku mikoreshereze y’ingengo y’imari.

Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yagaragaje ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2023/24 harimo icyuho cy’amafaranga ashingiye ku mishahara y’abarimu.

Ku rundi ruhande ariko, abadepite bagaragaje ko hakwiriye kubaho kwita ku mibereho n’imishahara y’abarimu cyane ko mwarimu atajya kwigisha kandi atahembwe cyangwa ngo ahemberwe ku gihe.

Umunyamabanga Uhoraho muri Mineduc, Karakye Charles, yasobanuye ko icyuho bafite atari icy’abarimu basanzwe bari mu myanya ahubwo ari icy’abashya bateganya gushyira mu myanya.

Yavuze ko mu mwaka utaha bateganya gushaka abarimu bashya bagera ku bihumbi umunani, bazashyirwa mu mashuri abanza, ayisumbuye ndetse n’ay’imyuga n’ubumenyingiro.

Ati “Icyuho kigaragara ku byo twavuze by’imishahara y’abarimu ntabwo ari abahembwa uyu munsi tugaragara ko itazaboneka ahubwo ni imishahara ishobora kutazaboneka kuko dushobora kongeramo abarimu bashya mu mwaka w’amashuri utaha.”

Mineduc igaragaza ko muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2023/24 amafaranga azoherezwa mu turere n’Umujyi wa Kigali kugira ngo afashe mu mishahara y’abarimu n’ibindi ari miliyari 484,5 Frw.

Ku bijyanye n’imishahara y’abarimu hari hakenewe miliyari 390,7 Frw ariko ayo iyi minisiteri yabashije guhabwa ni miliyari 364 Frw. Ni ukuvuga ko hari icyuho cya miliyari 26 Frw.

Minisiteri y’Uburezi irateganya gushyira mu myanya abarimu bashya 8000

RELATED ARTICLES

Most Popular

Recent Comments

NDAHAYO Ildephonse from gatsibo on Ibintu icyenda bitegereje Minisitiri mushya w’Uburezi