MINISITERI Y’ABAKOZI BA LETA N’UMURIMO yemerera abanyeshuri barangije kwiga gupiganira akazi mu gihe bagitegereje ko impamyabumenyi zabo ziboneka
| REPUBULIKA Y’U RWANDA |
Kigali, ku wa 14/02/2024 No 0210/19.23
Perezida wa Komisiyo (Bose)
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo (Bose)
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu (Bose)
KIGALI
Impamvu: Kwemerera abanyeshuri barangije kwiga gupiganira akazi mu gihe bagitegereje ko impamyabumenyi zabo ziboneka
Madamu/Bwana Perezida,
Madamu/Bwana Munyamabanga Nshingwabikorwa,
Nshingiye ku Itegeko n° 017/2020 ryo kuwa 07/10/2020 rishyiraho sitati rusange igenga abakozi ba Leta, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 8 yerekeranye n’uburyo bwo gushaka abakozi mu nzego za Leta;
Nshingiye ku ibaruwa ya MIFOTRA no051/19.23 yo kuwa 10/01/2020, Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA) yandikiye Inzego za Leta zose azisaba kwemerera abanyeshuri, bakirangiza amasomo bategereje ko impamyabumenyi zabo ziboneka, gukora amapiganwa yo gushaka akazi no gushyirwa mu myanya y’imirimo bakoresheje To Whom It May Concern yatanzwe nyuma y’umuhango wo gusoza amasomo (graduation);
Nyuma yo kubona ko abanyeshuri barangiza amasomo yabo nyamara umuhango wa graduation ugatinda gukorwa bigatuma batagira uburenganzira bwo gusaba akazi no kwitabira amapiganwa mu Nzego za Leta kandi bararangije neza amasomo yose, ndetse no kutabona ibya ngombwa bitanzwe nyuma ya graduation bikaba batabifitemo uruhare;
Mbandikiye mbamenyesha ibi bikurikira:
1. Umukandida ufite To Whom It May Concern yatanzwe na Kaminuza cyangwa Ishuri Rikuru ryigishiriza mu Rwanda (harimo n’Ishuri Rikuru cyangwa Kaminuza byo hanze y’Igihugu ariko byigishiriza imbere mu Gihugu), igaragaza ko yarangije amasomo yose ariko ategereje umuhango wo gusoza amasomo (graduation), yemerewe gusaba akazi no gukora ikizamini cy’akazi mu gihe yujuje ibindi bisabwa umukandida kugira ngo apiganire umwanya. Icyakora, iyo atsinze ikizamini akaba atarabona impamyabumenyi, ashyirwa mu mwanya ari uko agaragaje To Whom It May Concern yerekana ko habaye umuhango wo gusoza amasomo (graduation).
2. Umukandida uzatsindira umwanya ariko igihe cyo kumushyira mu mwanya akaba adafite nibura To Whom It May Concern yatanzwe nyuma ya graduation, ntabwo azashyirwa mu mwanya ahubwo azashyirwa kuri list y’abakandida batsinze ikizamini ariko ntibashyirwe mu myanya kugira ngo ategereze kubona ibyangombwa bisabwa kugira ngo umuntu ashyirwe mu mwanya w’akazi mu nzego za Leta.
P.O. BOX 403 KIGALI Website: www.mifotra.gov.rw E-mail: info@mifotra.gov.rw Follow us on Twitter: @RwandaLabour
3. Umukozi wahawe akazi hashingiwe ku cyangombwa kigaragaza ko yarangije amasomo (To Whom it May Concern after graduation) agomba kugisimbuza impamyabumenyi mu gihe kitarenze umwaka.
4. Umukozi uzaba atarazuza dosiye y’akazi mu gihe kivugwa mu gika kibanziriza iki, azakurwa mu mwanya yakoragamo kubera kutuzuza ibisabwa kuri uwo mwanya. Icyakora, mbere y’uko Urwego rukura mu mwanya uwo mukozi kubera kutuzuza dosiye, rugomba kugisha inama MIFOTRA kugira ngo hasuzumwe uruhare rw’uwo mukozi mu kutabona impamyabumenyi ye.
Aya mabwiriza ntareba abakandida bari barapiganwe batujuje ibisabwa bagakurwa mu kazi, imyanya yabo ikongera gupiganirwa igashyirwamo abujuje ibisabwa.
Mbashimiye uburyo muzubahiriza ibikubiye muri iyi baruwa mu rwego rwo gukomeza guteza imbere imicungire myiza y’Abakozi ba Leta.
Mugire amahoro.
Assoc. Prof. Jeannette BAYISENGE
Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo
Bimenyeshejwe:
– Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe
– Bwana Minisitiri w’Uburezi
KIGALI


