MIFOTRA yanenze abarangarira ku mbuga nkoranyambaga bagasaba kongezwa umushahara
Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA), iranenga abica akazi bakirirwa bareba ibicaracara ku mbuga nkoranyambaga ntibatange umusaruro mu kazi kandi nyuma bagasaba abakoresha babo ko bongezwa umushahara.
MIFOTRA igaragaza ko bitewe n’umuvuduko w’iterambere u Rwanda rugenderaho ibigo byinshi bibamo murandasi ariko usanga hari ubwo abakozi batayikoresha mu iterambere ry’ikigo ahubwo ikababera ikirangaza bakayikoresha mu nyungu zabo bwite birebera ibicaracara no mu masaha y’akazi.
Patric Kananga, Umuyobozi w’Umurimo muri MIFOTRA, agaragaza ko akazi ari magirirane kandi umusaruro umukozi atanga ari wo umugarukira.
Avuga ko iyo Ikigo gihombye bitewe n’abica akazi biriwe ku mbuga nkoranyambaga bigira ingaruka no ku bakozi bikadindiza n’iterambere ryabo.
Ati: “Abakoresha baba baraduhaye interineti kugira ngo akazi korohe. Bayiguhaye nk’umukozi kugira ngo ubikoreshe mu iterambere ry’ikigo ntabwo babiguhaye ngo wirirwe kuri za TikTok n’ahandi hanyuma umusaruro ukaba muke nyuma tukaza kwifuza ko agashahara kuzamuka. Tukifuza ko uburengazira bwose dukeneye tububona; oya.”
Avuga ko abakozi nk’abo bahorana ibibazo mu kazi kuko bahora bagongana n’abakoresha kubwo kutuzuza inshingano bikaba byanabaviramo urwango kubwo kwiyumvisha ko kubazwa ibyo bashinzwe ari amakosa.
Ati: “Uje mu kazi ukajya kuri YouTube umukoresha yakubaza icyo wakoze ukakibura icyo gihe byagutera stress (umujagararo, cyangwa ugasanga ntiwapanze uko uri bukore akazi ukakajyeramo uzindutse ariko ntugire icyo ukora cyangwa ugakererwa nabwo ntukore bakakubaza inshingano na byo bitera stress.”
Yongeho ati: “Ku kazi ni magirirane, umukozi wibwiriza ni we umukoresha akeneye, umukozi wesa imihigo ni we umukoresha akeneye.”
Mu gihe MIFOTRA ivuga ibyo hari abakozi bavuga ko imbuga nkoranyambaga zijya zibarangaza rimwe na rimwe iyo bari mu kazi bitewe n’uko gutandukanya umuntu no kureba ibyirirwa bicaracara bigoye.
Bagaragaza ko hari n’ubwo umuntu ashobora kuza gusaba serivisi uwo ayaisaba arangariye muri telefone akaba yamara iminota itanu cyangwa inarenga ataramwakira bitewe n’ibyo abona ku mbuga byamutwaye ubwenge yumva atarekera kureba.
Kwizera Ganza Cedric yagize ati: “ Abantu benshi bakorana telefone kandi muri utwo tuzi haba harimo internet, ubwo rero ntabwo bishoboka ko umuntu yakwirirwa atarebye ku mbuga nkoranyambaga n’iyo yaba ari mu kazi zishobora kumurangaza rwose hakagira ibyangirika.”
Avuga ko kuba abantu barangazwa n’izo mbuga ari uko akenshi bataba bikorera baba bazi ko uko byagenda kose ukwezi nigushira bazahembwa.
Uwase Flora na we avuga ko telefone zabaye ikiyobyabwenge kuri bamwe kandi zishobora kugira uruhare mu kwica akazi bikaba byaviramo umukozi umujagararo mu kazi cyangwa bikamuviramo kwirukanwa.
Ati: “Ushobora kuba uri gukora ikintu ariko kubera imbuga nkoranyambaga zigatuma utagikora neza, haza kuza umukoresha akubaza impamvu utakoze akazi ugasanga biraguhangayikishije ukababara.”
Bavuga ko hari ibigo byinshi biba bifite amabwiriza yo kudakoresha telefone mu kazi kandi babiboneramo umusaruro, bakavuga ko zitaba ibirangaza mu gihe mu bigo byose byakorwa gutyo.
Icyakoze Kananga ushinzwe Umurimo muri MIFOTRA we avuga ko umukozi afite uburenganzira bwo gukora yisanzuye nta mbogamizi afite kugira ngo atange umusa