Thursday, March 27, 2025
HomeUncategorizedMIFOTRA yakebuye abakozi 2500 bahawe impamyabushobozi.

MIFOTRA yakebuye abakozi 2500 bahawe impamyabushobozi.

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, MIFOTRA, yavuze ko abakora akazi k’ubwubatsi n’ububaji ko bakwiye kurangwa n’indangagaciro yo gukunda umurimo no kuwunoza.

Byagarutsweho na Minisitiri Prof Bayisenge Jeannette kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Gashyantare 2024, mu gikorwa cyo gutanga impamyabushobozi ku bakozi 2,500 bari mu cyiciro cy’ubwubatsi n’ubukorikori.

Ni umuhango wateguwe na Sendika y’Abakozi bakora mu bwubatsi n’ubukorikori mu Rwanda (STECOMA) ku bufatanye na RTB, Ikigo cy’Ababiligi gishinzwe Iterambere, Enabel na Ambasade y’Ububiligi mu Rwanda.

Hari kandi abahagarariye amasendika y’abakozi atandukanye mu Rwanda ndetse n’abayobozi bo ma masosiyete y’ubwubatsi bw’imihanda.

Minisitiri Prof Bayisenge yashimangiye ko kugira ngo habeho guteza umurimo imbere ko bigomba kujyana no gukora umurimo unoze binyuze mu biganiro.

Ati “Inshingano si ku mukoresha gusa ahubwo n’umukozi aba agomba gutanga umusaruro impande zombi zikabyungukiramo”.

Yavuze ko imirimo 90% ari imirimo itangwa n’abikorera.

Akomeza agira ati “Indangagaciro ni zo zikwiye kubaranga kuko mutazifite ntaho mushobora kugera”.

U Rwanda rwashyizeho Politiki n’ingamba zitandukanye zigamije guhanga umurimo unoze kandi utanga umusaruro.

Minisiteri yavuze ko zimwe mu ngamba za Politiki yo kwigira ku murimo harimo gahunda yo gufasha abantu bigiye ku murimo batanyuze mu ishuri.

Prof Bayisenye yagize ati “Kwigira ku murimo ntabwo bifasha gusa kugira ubumenyi bufasha kubona akazi, bifasha ahubwo no kugira ubumenyi bwo kwihangira umurimo bityo namwe mukaba abatanga akazi”.

Mu buhamya bwa Mujawayezu Emeritha wo mu Murenge wa Niboye mu Karere ka Kicukiro, avuga ko yatangiye ubwubatsi ari umuyede nyuma yiga gusasa amabuye, amapave, akomeza kwiga gusiga amarangi akaba ari wo mwuga akora kugeza ubu.

Avuga ko mu 2016 yabonye impamyabushobozi, ubu akaba asigaye ajya gusaba akazi bakakamuha.

Umushahara yahembwaga atarabona impamyabushobozi ngo utandukanye kure n’uwo abona. Ahamya ko yashoboye kwigurira ikibanza mu Mujyi wa Kigali.

Habyarimana Evariste, Umunyamabanga Mukuru wa STECOMA, avuga ko nka sendika ivugira abakozi kugira ngo batere imbere, bagize igitekerezo cyo gutanga impamyabushobozi mu 2015.

Yavuze ko abafundi benshi bigiye ku murimo batagiye mu ishuri.

Yabwiye itangazamakuru ati “Mu gusaba akazi usanga bagendana ibikoresho byabo rimwe na rimwe abantu ntibizere ibyo bakora.

“Twegereye Leta dukora ubuvugizi batwemerera ko abo bantu twabakorera isuzuma bumenyi tukabakorera impamyabushobozi zigaragaza ya myuga bakora”.

Ibyo ngo bibafasha kuvugana n’abakoresha kugira ngo barebe ko habaho amasezerano y’umurimo yanditse, kuba bahemberwa kuri konti, kandi bagashyirwa mu bwiteganyirize.

Biraboneye Africain, Urugaga rw’amasendika y’abakozi mu Rwanda (CESTRAR), yagaragaje ko abenshi nta mahirwe y’ubumenyi bwo mu ishuri bagize ariko ngo bafite ubwo gukora.

Gahunda yo gutanga impamyabumenyi ngo ni igikorwa cyo kugira abakozi bakora kinyamwuga hashingiwe ku bumenyi ngiro.

Ati “Iyi gahunda iha ikizere abakoresha bakagira uruhare mu kugabanya imirimo itanditse”.

Akomeza agira ati “Murasabwa kuba inyangamugayo no gukora kinyamwuga mukirinda icyatesha agaciro umwuga wanyu kandi mukabera abandi urugero”.

Ku rundi ruhande Biraboneye yavuze ko hakigaragara ikibazo cyo kutagira ubwishingizi ku bakozi.

Abakozi bahawe impamyabushobozi ni 2500 basanze abandi 36,000.

Gahunda ya Guverinoma y’imyaka 7 irimo irangira, igaragaza ko icyiciro cy’ubwubatsi, ari kimwe mu byiciro by’imirimo byagaragaje ko bifite amahirwe yo kuzamura ubukungu bw’igihugu no guhanga imirimo.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Most Popular

Recent Comments

NDAHAYO Ildephonse from gatsibo on Ibintu icyenda bitegereje Minisitiri mushya w’Uburezi