Mifotra | Simple ways of Passing Online Job Exam within Mifotra E-recruitment System 2024
Nyuma yo kubagezaho inzira yose unyuramo kugirango ufungure acount ndetse unasabe akazi unyuze kurubuga rwa MIFOTRA; nkuko kandi twanabisabwe n`abatari bake mubadukurikira,twabateguriye intambwe kuyindi z’uburyo wakora ikizamini hifashishijwe ikoranabuhanga (Online) kurubuga rwa MIFOTRA.
Kurikira intambwe zikurikira:
, Minisiteri y`abakozi ba LETA n`umurimo yashyize hanze inzira zikoreshwa mugukora ibyo bizamini aribyo byitwa (ONLINE EXAM), tukaba twazishyize munshamake kuburyo bukurikira:
- Fungura Google Search bowser , Andika ” mifotra.gov.rw” mumwanya usanzwe wandikamo ibyo ugiye gushakisha kuri internet
- Hitamo e-recruitment
- Kanda kuri Login
- Shyiramo username /email yawe ndetse na Password maze wemeze kuri login
- Kanda kuri Application
- Kanda kuri Start exam
- Kanda kuri Click here to view exam
- Kanda kuri Start timer
- Soma amabwiriza (Instructions) agenga ikizamini
- Hitamo ikibazo ushaka guheraho; ugisubize maze ukande kuri save
- Ushobora kuba wasubira inyumaigihe ushaka kugira icyo uhindura cyangwa wongera kubisubizo watanze . Kanda kuri Back
- Mugihe urangije gusubiza ibibazo byose no kubibika (Save); kanda kuri submit ubyohereze. Urahita uhabwa amanota wagize.
- Kanda close