Thursday, March 27, 2025
HomeNEWSMIFOTRA: Abasaba akazi muri Leta bongereweho ikindi kizame cy'akazi

MIFOTRA: Abasaba akazi muri Leta bongereweho ikindi kizame cy’akazi

MIFOTRA: Abasaba akazi muri Leta bongereweho ikindi kizame cy’akazi

Minisitiri y’abakozi ba Leta yashyizeho ikindi kizame cy’iyongera kuri 2 byari bisanzwe.

MIFOTRA yamenyesheje ko abashaka kwinjira mu kazi ka Leta, bagiye kujya bakora ikizamini cy’isuzumabushobozi (psychometric test). Iki ni cyo kizamini kizajya kibanza, uwagize nibura amanota 50/100 ni we uzakomeza ku bindi bizamini (icyanditse na interview). 

Iki kizamini giteganywa mu ngingo ya 7 y’Iteka rya Perezida N° 128/01 ryo ku wa 03/12/2020 ryerekeye gushaka abakozi ba Leta n’amahugurwa ahabwa abakozi bagitangira akazi. 

Mu rwego rwo korohereza abakandida, iki kizamini kizajya gikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga (online), aho umuntu aherereye hose, bitamusabye kujya kuri site y’ikizamini. Asabwa gusa kuba afite mudasobwa ifite internet ihagije, kandi ari ahantu hatuje.

Ubusanzwe hakorwaga ibizame 2, icyanditse nicyo kuvuga, ibi byose usaba akazi yabikoreraga ahantu hihariye hateguriwe ibyo bizame.

Abakandida baganiriye na Ukwelitimes, batangiye bibaza ku kibazo cy’ibikorwa remezo (machine na internet) , dore ko bavuga ko naho bajyaga bakorera naho bidahagije, bagahita bibaza ibyo bazakoresha mu ngo zabo bikabayobera.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Most Popular

Recent Comments

NDAHAYO Ildephonse from gatsibo on Ibintu icyenda bitegereje Minisitiri mushya w’Uburezi