Nda Ndambara yandera ubwoba! Ikaze kuri Site ya Gisa mu Karere ka Rubavu aho umukandida akaba na Chairman w’Umuryango FPR Inkotanyi, Paul Kagame akomereza ibikorwa byo kwiyamamariza kuyobora u Rwanda kuri iki Cyumweru, tariki ya 23 Kamena 2024.

Perezida Paul Kagame yatangiriye i Musanze ku wa Gatandatu mu gihe kuri iki Cyumweru, ategerejwe i Gisa n’abaturage benshi barimo abatangiye kuva iwabo hagati mu ijoro bagana aho yiyamamariza muri aka Karere ka Rubavu.
IGIHE yamaze kugera mu Murenge wa Rugerero kugira ngo ikugezeho uko igikorwa cyose cyo kwamamaza uyu mukandida kigenda.
UKO IBIKORWA BYO KWAMAMAZA PAUL KAGAME I RUBAVU BIRI KUGENDA
08:30 N’abafite ubumuga ntibatanzwe!
Abantu bari mu ngeri zitandukanye barimo abayobozi bakomeje kugera kuri Site ya Gisa aho umukandida wa FPR Inkotanyi yiyamamariza mu masaha make ari imbere.







N’abafite ubumuga babukereye kugira ngo bamamaze umukandida wabo Paul Kagame

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Félix Namuhoranye, yamaze kuhagera

















Abafite ubumuga bacinya akadiho kuri Site ya Gisa mu Murenge wa Rugerero wo mu Karere ka Rubavu

08:15 Ibyishimo ni byinshi ku Banya-Rubavu





























8:00 Umukecuru Yuliyana Nyirasoko wo mu murenge wa Cyanzarwe mu Karere ka Rubavu, yabwiye IGIHE ko yazindutse mu gitondo cya kare agiye gushyigikira umukandida akaba na Chairman wa FPR-Inkotanyi, Paul Kagame Kubera yabahaye ibikorwa by’iterambere, birimo imihanda ya kaburimbo, inzu nziza n’amashanyarazi mu rugo iwe.
07:30 Abahanzi Chriss Eazy na Bushali bamaze kugera kuri Site ya Gisa, aho umukandida wa FPR Inkoranyi, Paul Kagame yiyamamariza kuri iki Cyumweru.



06:58 Ibihumbi by’Abanya-Rubavu bamaze kugera i Gisa



Saa Kumi n’Ebyiri, morale yari yose kuri Site ya Gisa aho Perezida Paul Kagame yiyamamariza





Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi muri Rubavu bakereye kwamamaza umukandida wabo Paul Kagame


Abaturage ni benshi cyane kuri Site ya Gisa mu Murenge wa Rugerero









– Bamwe baraye ijoro bagenda, bagana aho Perezida Kagame yiyamamariza
Guhera saa Saba z’ijoro, bamwe mu baturage b’Akarere ka Rubavu n’abavuye mu bindi bice bikegereye, batangiye kwerekeza kuri Site ya Gisa aho umukandida wa FPR Inkotanyi yiyamamariza kuri iki Cyumweru.

Ifoto yafatiwe mu Mujyi wa Rubavu saa Munani n’iminota 39 z’ijoro ubwo abaturage berekezaga i Gisa muri Rugerero


Inzego z’umutekano na zo zikora amanywa n’ijoro

Abaturage bari benshi mu ijoro aho bari abagendaga n’amaguru, abandi bagenda n’imodoka




Ku gipfunsi! Ni yo ntero y’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi





Henshi haririmbishijwe ibirango n’amabara ya FPR Inkotanyi



Urubyiruko narwo ntirwatanzwe. Aha hari saa Kumi n’Imwe n’iminota 25 mu rukerera

– Iby’ingenzi ukwiriye kumenya kuri Rubavu yakomerejemo ibikorwa byo kwamamaza umukandida wa FPR Inkotanyi
Akarere ka Rubavu ni kamwe muri turindwi tugize Intara y’Iburengerazuba. Kari ku buso bwa kilometero kare 386,4 aho gatuwe n’abaturage bagera ku 546,683 biganjemo urubyiruko kuko 60,9% bari munsi y’imyaka 25.
Abagatuye bakora imirimo itandukanye irimo ubuhinzi, uburobyi, ubucuruzi, ubwubatsi, serivisi zo gutwara ibintu n’abantu n’iz’ubukerarugendo, gukora mu nganda, ubwarimu n’ibindi.
Perezida Paul Kagame yaherukaga gusura Akarere ka Rubavu mu 2023 tariki 12 Gicurasi, aho yasuye by’umwihariko uduce twibasiwe n’ibiza turimo Mahoko, Pfunda na Nyundo, aganira n’abaturage abahumuriza, anabizeza ko Leta izakomeza kubaba hafi no kubafasha kuva mu bihe bigoye.
Ku wa 26 Nyakanga 2017 ni bwo Chairman wa FPR Inkotanbyi, Paul Kagame yaherukaga mu bikorwa byo kwiyamamaza mu Karere ka Rubavu aho yakiriwe n’ibihumbi by’abaturage bari bamutegerereje i Mudende mu mudiho mwinshi wa “Nda Ndambara yandera ubwoba.”
– Abanya-Rubavu batangiye kwitegura mbere
Kuva ku wa Gatandatu, ukinjira mu Karere ka Rubavu, mu mirenge itandukanye, wasanganirwaga n’ibirango by’Umuryango FPR Inkotanyi birimo amabara yawo n’ibyapa byamamaza umukandida akaba na Chairman wawo, Paul Kagame ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu.

Ku mihanda itandukanye igana i Rubavu, hari ibyapa byamamaza Chairman wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame ku mwanya wa Perezida wa Repubulika


Amabendera y’Umuryango FPR Inkotanyi n’imitwe yifatanyije nawo mu mu matora y’Umukuru w’Igihugu yashyizwe aho Kagame yiyamamariza kuri iki Cyumweru



Imyiteguro yari igeze kure ku wa Gatandatu





Ukinjira mu Mujyi wa Rubavu usanganirwa n’ibirango bya FPR Inkotanyi n’ibyapa byamamaza Paul Kagame






Reba hano amafoto yose yaranze umunsi wa mbere wo kwiyamamaza kwa Perezida Paul Kagame i Musanze.
Amafoto ya IGIHE:


