Ikaze kuri Site ya Huye aho Umuryango FPR Inkotanyi ukomereza ibikorwa byo kwamamaza Chairman akaba n’Umukandida wawo ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, mu matora ateganyijwe ku wa 15 Nyakanga 2024.
Kuri uyu wa Kane, tariki ya 27 Kamena, ni umunsi wa gatanu wo kwiyamamaza kuri Perezida Paul Kagame aho ategerejwe n’abaturage benshi bazindutse cyane bagana kuri Site ya Huye iri mu Murenge wa Ngoma.
Uyu mukandida wa FPR Inkotanyi arakomereza kwiyamamaza muri aka Karere ka Huye nyuma yo kuva mu twa Musanze, Rubavu, Ngororero, Muhanga na Nyarugenge kuva ku wa Gatandatu.
Paul Kagame yaherukaga kwiyamamaza ku wa Kabiri i Nyarugenge, mu gihe ku wa Gatatu wari umunsi w’ikiruhuko.
IGIHE iri kuri iyi Site ya Huye kugira ngo ikugezeho uko ibikorwa byose bigenda.
UKO IBIKORWA BYO KWAMAMAZA PAUL KAGAME I HUYE BIRI KUGENDA:
Abaturage baracyinjira kuri site ya Huye

Ababyeyi bambaye Kinyarwanda bari bishimiye kuza kwakira umukandida wa FPR Inkotanyi

Ababyeyi baje bitwaje ibisabo bifite igisobanuro gikomeye mu muco w’Abanyarwanda

Huye ni akarere k’ubworozi n’amateka, baje bitwaje ibyansi mu kugaragaza ko ‘ZIKAMWA’

Urubyiruko rwa Huye n’uturere gukikije ako karere bari babukereye

Bacinye akadiho

Maman Mukura azarinda apfa agikunda Paul Kagame wamukijije imipangahttps://www.youtube.com/embed/Z9KD8rgdCVU
Umukecuru Mukanemeye Madeleine uzwi nka Maman Mukura, yabwiye IGIHE ko yayiraye ku ibaba agiye kureba Umukandida akaba na Chairman wa FPR-Inkotanyi, Paul Kagame, kubera ibikorwa byinshi yakoreye Abanyarwanda birimo guhagarika Jenoside no kubaha amatungo.
Ati “Naje kureba Paul Kagame, yankijije imipanga, ampa urukundo rw’Imana n’ubu ndacyamwubaha. Paul Kagame yaduhaye amatungo yaduhaye kwambara inkweto tutarazambaye, yadukuye mu buhake…nzamukunda kugeza gupfa.”
“Nta kintu ntazamukorera, na we nta kintu atazankorera. Yankoreye byinshi cyane, ankura mu babi anshyira mu beza, nzamutora 100%.”

Maman Mukura yari kuri Site ya Huye saa Mbiri z’ijoro ku wa Gatatu, yiteguye kwakira Perezida Paul Kagame
Hari abaraye ijoro berekeza kuri Site ya Huye
Mu masaha atandukanye y’iri joro rishyira kuri uyu wa Kane, abantu bari benshi mu Mujyi wa Huye no mu nkengero zawo, berekeza kuri Site aho Umukandida wa FPR Inkotanyi yiyamamariza mu masaha ari imbere.

Bimwe mu byo wamenya ku Karere ka Huye
Akarere ka Huye ni kamwe mu munani tugize Intara y’Amajyepfo.
Kari ku buso bwa kilometero kare 581,46, kakaba gatuwe n’abaturage 381.900 ku bucucike bw’abangana na 657 kuri buri kilometero kare imwe.
Aho biganjemo abagore ku rugero rwa 50,5% ndetse by’umwihariko urubyiruko ruri munsi yimyaka 30 muri Huye ruri ku rugero rwa 61,42%.
Abatuye i Huye bakora ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi, ubucuruzi, serivisi zo gutwara abantu n’ibintu, ubukanishi, ubwarimu, abakozi mu nganda, ubukorikori, imirimo mu nzego za leta n’iz’abikorera ndetse n’ibindi.
Perezida Paul Kagame yaherukaga i Huye ku wa 25 Gashyantare 2019 ubwo yagiranye ibiganiro n’abavuga rikumvikana bo mu Ntara y’Amajyepfo.
Chairman Paul Kagame nk’Umukandida wari watanzwe n’Umuryango wa FPR Inkotanyi mu matora aheruka, yiyamamarije mu Karere ka Huye ku wa 16 Nyakanga 2017 aho yababwiye ko nubwo byinshi bijyanye n’amajyambere byakozwe hakaba hari n’ibikiri gukorwaho, ariko hari n’ibindi byinshi byiza kandi bishya bigiye gutangira.
Imihanda yerekeza i Huye igaragaza igikorwa biteguye
Ugisohoka mu Mujyi wa Kigali, winjira mu Ntara y’Amajyepfo uhereye muri Kamonyi, by’umwihariko mu Karere ka Huye, usanganirwa n’amabendera cyangwa ibirango by’Umuryango FPR Inkotanyi byamamaza umukandida wawo Paul Kagame.

Winjira mu bice bitandukanye by’Intara y’Amajyepfo, usanganirwa n’ibyapa byamamaza Paul Kagame ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu

Ugiye kugera mu Mujyi wa Huye na ho haririmbishijwe ibirango byamamaza Paul Kagame

Winjira mu Karere ka Huye, hari ibirango bya FPR Inkotanyi byamamamaza Umukandida Paul Kagame

Mu Mujyi naho ni uku harimbishijwe

Amabendera y’Umuryango FPR Inkotanyi n’imitwe ya politiki yifatanyije nawo mu matora y’Umukuru w’Igihugu yiganje aho Paul Kagame yiyamamariza

Aho bamwe mu bitabira ibikorwa byo kwiyamamaza bicara

Amafoto ya IGIHE: