Kwizigamira bakiri mu mashuri bizabarinda ubushomeri
Bamwe mu banyeshuri biga muri za kamunuza batangiye kwizigamira mu mafaranga ya buruse bahabwa, bavuga ko nyuma yo, kurangiza kwiga bizatuma badahura n’ubushomeri, kuko ngo bazaba bafite amafaranga y’ubwizigame ku makonte yabo muri banki.
Bamwe mu rubyiruko barangiza amashuri bakabura igishoro mu mishinga baba barateguye ndetse no kubona inguzanyo bikagorana, bamwe rero mu banyeshuri bo muri kaminuza bavuga ko bafashe ingamba zo gutangira kuzigama amafaranga make make babinyujije mu makompanyi bashinze bakiri ku ishuri, ibintu biteze ko bizatuma bava kwiga bakomeza imishinga yabo bihangira umurimo ndetse bawuha abandi.
Hatangimana Dieudonne wo ku ishuri rikuru ry’ubumenyingiro rya Musanze (IPRC) avuga ko kwizigamira ari imwe mu ntwaro yo kuzashyira umushinga wawe mu bikorwa.
Yagize ati: “Kuri ubu twiyemeje kwishakamo ibisubizo dutangira kwizigamira tukiri bato, duhera ku mafaranga duhabwa y’ifunguro ku ishuri, aho twiyemeje kwigomwa nibura amafaranga ibihumbi 2, ibi bizatuma tubasha gushyira mu bikorwa umushinga wacu turimo gutegura binyuze mu itsinda ryacu, ibi bizatuma tubasha no kubona inguzanyo mu buryo bworoshye kuko tuzaba dufite icyo duheraho.”
Gustave Cyiza we avuga ko ikibazo cy’ingwate ari ikintu kigora urubyiruko kugira ngo rubashe kwikura mu bukene no kwirinda ubushomeri nyuma yo kurangiza amasomo.
Yagize ati: “Usanga umuntu arangiza kaminuza, amaso agatangira kuyahanga ahandi ashobora kubona akazi, nabwo yatekereza umushinga akabura igishoro, uburyo bwo kwizigamira tukiri ku ntebe y’ishuri rero bizatuma na cya kigo cya BDF cyishingira urubyiruko kigira aho gihera.
Ndasaba urubyiruko rwo muri za kaminuza n’amashuri makuru kugira umuco wo kwizigamira hakiri kare kuko nkatwe ubu ntabwo tubuze nibura ibihumbi 200, mu gihe cy’umwaka”.
Umuyobozi mukuru w’Ikigega gitera Inkunga Imishinga y’Iterambere (BDF) Munyeshyaka Vincent, yabwiye Imvaho Nshya ko hari ubukangurambaga iki kigo cyatangiye gukora mu bigo by’amashuri makuru na kaminuza ngo rugire umuco wo kwizigamira.
Yagize ati: “Kwizigamira ukiri muto ni gahunda nziza kuko burya na bwo ni uburyo bwo gutegura ejo hazaza hawe, urubyiruko rwo mu mashuri makuru na za kaminuza n’ubwo BDF itanga ingwate kuri 75% by’inguzanyo, ariko nanone ni byiza ko rugira icyo ruheraho.
Si ngombwa kandi ko umuntu atega amaso buri gihe ibyo hanze, ni muri urwo rwego nka BDF, hari gahunda yitwa “Birashoboka na BDF”, tunyura mu bigo by’amashuri tubasaba kumenya kuzigama hakiri kare.”
Gahunda y’ubukangurambaga mu gushishikariza urubyiruko kwizigamira imaze igihe kingana n’amezi 3 hagamijwe kuvuga ibikorwa bya BDF, no kwihutisha serivise, Munyeshyaka akaba asaba nanone urubyiruko kujya bakora ibifite ubuziranenge kimwe no kwandikisha imishinga yabo n’ubushabitsi bwabo.
BDF yashinzwe mu mwaka 2011 na Leta y’u Rwanda binyujijwe muri Banki y’Amajyambere y’u Rwanda (BRD), mu rwego rwo gufasha no korohereza ba rwiyemezamirimo bato n’abaciriritse kugera kuri serivisi z’imari, harimo ingwate ku nguzanyo, cyane cyane ku rubyiruko n’abagore, aho kishingira inguzanyo ku kigero cya 75%.
