Sunday, April 20, 2025
HomeEDUCATIONIngendo z’abanyeshuri biga bacumbikirwa zigiye gusubukurwa nyuma y’Ubunani

Ingendo z’abanyeshuri biga bacumbikirwa zigiye gusubukurwa nyuma y’Ubunani

Ingendo z’abanyeshuri biga bacumbikirwa zigiye gusubukurwa nyuma y’Ubunani

kigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri mu Rwanda NESA, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Ukuboza 2024 cyasohoye itangazo ryerekana ingengabihe y’uko abanyeshuri biga mu bigo bacumbikirwa bazasubira ku mashuri bitegura igihembwe cya kabiri.

Itangazo NESA yanyujije ku mbuga nkoranyambaga rivuga ko abanyeshuri bazajya ku bigo byabo hagati ya tariki 3-6 Mutarama 2025, ni mu gihe amasomo yo ateganyijwe kuzatangira tariki 7 Mutarama 2025.

Ni ingendo zizatangizwa mu turere twose tw’igihugu. Ku ikubitiro abanyeshuri biga mu turere twa Muhanga, Nyaruguru, Ngororero, Musanze, Ngoma na Kirehe bazakora ingendo ku wa Gatanu tariki ya 03 Mutarama 2025.

Ku wa Gatandatu tariki ya 04 Mutarama, hazagenda abanyeshuri biga bacumbikirwa mu bigo by’amashuri biherereye mu turere twa: Huye, Nyamagabe, Nyabihu, Rubavu, Rulindo, Gakenke hamwe na Kayonza na Rwamagana two mu Ntara y’Iburasirazuba.

Ku munsi wo ku Cyumweru, tariki ya 05 Mutarama, abanyeshuri bazasubira ku mashuri ni abiga mu turere twa Nyanza na Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo, Karongi na Rutsiro mu Burengerazuba, gicumbi mu Majyaruguru hiyongereyeho Nyagatare na Gatsibo two mu Ntara y’Iburasirazuba.

Abo mu turere twose tugize umujyi wa Kigali na Ruhango na Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo biteganyijwe ko bazagenda ku wa mbere tariki ya 06 Mutarama 2025 buri bucye igihembwe cya kabiri cy’umwaka w’amashuri 2024/2025 kigatangira.

NESA yaboneyeho gusaba ababyeyi kuzafasha abana babo kubahiriza ingengabihe banabaha ibisabwa byose mu ngendo bazakora. Ndetse n’ubuyobozi bw’ibigo by’amashuri bushishikarizwa gukomeza kwitegura neza igihembwe gishya.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Most Popular

Recent Comments

NDAHAYO Ildephonse from gatsibo on Ibintu icyenda bitegereje Minisitiri mushya w’Uburezi