-5.9 C
New York
Wednesday, January 21, 2026

Buy now

Impuruza ku rurimi rw’Ikinyarwanda rusigaye rukoreshwa 15%

Ubushakashatsi bwakozwe n’Inteko y’Umuco bugaragaza ko ururimi rw’Ikinyarwanda rukoreshwa gake  cyane ku byapa ndetse n’izindi nyandiko kuko iyo rutavangiye rukoreshwa ku kigero cya 15%.

Ni mu gihe Ikinyarwanda aho gikoreshwa kivanzwe nizindi ndimi kiri kuri 48%.

Ni ibyatangajwe bivuye muri raporo y’ubushakashatsi bwakozwe ku iturana ry’indimi mu Mujyi wa Kigali, kuri uyu wa 21 Gashyantare 2024 hanamurikwa inkoranyamagambo y’Ikinyarwanda y’Ubukukungu n’Imari.

Musabeyezu Theogene, ushinzwe ubushakashatsi ku iyigandimi nyamubano n’ubuvanganzo mu Nteko y’Umuco, avuga ko ubu bushakashatsi bwakozwe hibandwa ku byanditse birimo ibyapa byo mu muhanda ndetse n’izindi nyandiko, bugaragaza ko Ikinyarwanda cyonyine gikoreshwa ku kigero cya 15%.

Ati: “Dukora ubu bushakashatsi twashakaga kumenya uko indimi zituranye n’Ikinyarwanda zikoreshwa muri Kigali cyane cyane ku byapa kugira ngo iyo shusho idufashe gukora ingamba tugendeye kubyo twakuye mu bushakashatsi. Twasanze Ikinyarwanda aho gikoreshwa cyonyine gikoreshwa kuri 15%, wagikubira hamwe n’izindi ndimi ukagisanga kuri 48%.”

Musabeyezu yongeyeho ko ururimi rw’Ikinyarwanda rutazazimira burundu kuko ari ndengamipaka kandi rukaba ruvugwa ku kigero cya 99%.

Masozera Robert, Intebe y’Inteko y’Umuco, agaragaza ko nubwo Ikinyarwanda gituranye n’izindi ndimi zikoreshwa mu Rwanda zirimo Icyongereza, Igifaransa n’Igiswahili, bikwiye ko kiza ku isonga kuko hari icyuho mu mikoreshereze yacyo kandi bibangamiye Abanyarwanda.

Ati: “Ururimi rw’Ikinyarwanda ruvugwa n’Abanyarwanda ariko iyo ugiye mu mikoreshereze cyane ahantu hahurira abantu benshi ntabwo ruhabwa umwanya rukwiye. Byagaragaye ko aho rukoreshwa rwonyine ari 15%, bigaraza ko serivisi zidatangwa mu rurimi Abanyarwanda batisanzuramo kandi si ko byagakwiye kugenda.”

Bamwe mu baganiriye n’Imvaho Nshya bagaragaza ko babangamirwa n’ibyapa bibayobora ndetse n’ahatangirwa serivisi kuko biba byanditse mu ndimi badasobanukiwe.

Mujyanama Gideon ati: “Akenshi iyo ngiye nko Mujyi mbona nk’inzu z’ubucuruzi ariko kuko mba nzi ibikorerwamo sinsoma ibyapa biziranga, harimo ibyo wasoma ntubimenye. Ubwo rero nk’umuntu uhaje ari ubwa mbere atazi izo ndimi z’amahanga urumva ko kuhamenya byamugora”.

Mujawamariya Jack nawe ati: “Biracyagoye kuko iyo urebye ibyapa haba ibimanikwa ku mihanda, ku nzu z’ubucuruzi ndetse n’ahandi, ibyinshi biri mu Cyongereza bagiye bandikaho indimi zose byadufasha.”

Intebe y’Inteko Masozera,  agaragaza ko ubu bushakashatsi  bwakozwe buje butabaza ngo harebwe icyakorwa.

Ati: “Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu irateganya gushyiraho amabwiriza agenga imikoreshereze y’indimi , ariko by’umwihariko uburyo Ikinyanrwanda cyashyirwa ku isonga mu nzego zitandukanye”.

Related Articles

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Stay Connected

0FansLike
0FollowersFollow
0SubscribersSubscribe

Latest Articles