Wednesday, March 26, 2025
HomeBREAKING NEWSImodoka yari itwaye abanyeshuri ku ishuri yahiye irakongoka

Imodoka yari itwaye abanyeshuri ku ishuri yahiye irakongoka

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 01 Werurwe 2024, mu Kagari ka Kivugiza mu Murenge wa Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali imodoka nto yo mu bwoko bwa Suzuki Vitara yahiye irakongoka.

SP Sylvestre Twajamahoro, Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, yemeje aya makuru y’impanuka y’imodoka yahiye igakongoka ubwo yari itwaye abana ku ishuri.

Amakuru avuga ko nta muntu waguye muri iyi mpanuka ndetse nta n’uwayikomerekeyemo. Ni mu gihe umushoferi wari uyitwaye yabonye umwotsi ubaye mwinshi akabwira abari bayirimo gusohoka vuba.

Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe kurwanya inkongi, yatabaye ariko igera aho imodoka yari iri yamaze kwangirika.

SP Twajamahoro yagize ati: “Uwari utwaye iyi modoka avuga ko ibyangiritse bifite agaciro kangana na 45,000,000Frw kandi imodoka yari ifite ubwishingizi.”

Yavuze ko hataramenyekana icyateye inkongi yatumye imodoka ishya igakongoka, ariko harakekwa ko ari insinga zitari zimeze neza bigatuma ishya.

Kugeza ubu haracyakorwa iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye iyi nkongi.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Most Popular

Recent Comments

NDAHAYO Ildephonse from gatsibo on Ibintu icyenda bitegereje Minisitiri mushya w’Uburezi