Sunday, April 20, 2025
HomeNEWSImodoka y’Akarere ka Rusizi yakoze impanuka itwaye umurambo

Imodoka y’Akarere ka Rusizi yakoze impanuka itwaye umurambo

Imodoka y’Akarere ka Rusizi yakoze impanuka itwaye umurambo

Imodoka y’Akarere ka Rusizi yo mu bwoko bwa Pickup yari itwaye umurambo w’umusore w’imyaka 27 wo mu Murenge wa Bweyeye yakoze impanuka ubwo yari igeze i Huye, hakomereka abantu batanu.

Imodoka yari itwaye umurambo w’umusore bivugwa ko yaguye mu Karere ka Gatsibo ku wa 27 Ukuboza 2024, yageze mu Mudugudu wa Kigarama, Akagari ka Kimirehe, Umurenge wa Rusatira, Akarere ka Huye igonga Coaster yavaga i Huye yerekeza i Kigali, abantu 5 barimo ba DASSO 2 ba Rusizi barakomereka.

Nizeyimana Léonard, umushoferi w’Akarere ka Rusizi wari uyitwaye yabwiye Imvaho Nshya ko impanuka ikimara kuba we n’abo bakozi b’Urwego rwunganira Ubuyobozi bw’Akarere mu gucunga umutekano DASSO babriri n’abakomerekeye muri Coaster bahise bajyanwa kwa muganga.

Yavuze ko umwe muri abo ba DASSO yakomeretse ukuboko, mugenzi we na we akomereka mu mutwe.

Ati: “Nanjye numvaga mfite ikibazo ku kuboko n’agahanga kabyimbye kuko nagakubitse ku modoka n’ubu ndacyivuza, ariko imodoka y’Akarere ka Huye yahageze ijyana umurambo mu Bitaro bya Gihundwe i Rusizi, imodoka nari ntwaye yo yangiritse cyane sinzi aho bayijyanye.”

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda SP Emmanuel Kayigi, yabwiye Imvaho Nshya ko impanuka yatewe no kunyuranaho nabi k’umushoferi w’iyi modoka ya Rusizi n’izari ziyiri imbere ari mu ikorosi atareba imbere neza bituma agonga iyo Coaster.

Ati: “Iyo mpanuka yakomerekeyemo abantu 5 bahise bajyanwa ku Bitaro bya Kabutare, abandi bagenzi 15 bari muri iyo Coaster bahawe imodoka yindi bakomeza urugendo. Turongera kugira inama abatwara ibinyabiziga kwirinda gukora inyuranaho ahatemewe kuko biteza impanuka, igihe cyose bakanagendera ku muvuduko wagenwe.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi w’agateganyo wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Uwimana Monique, yabwiye Imvaho Nshya ko iyo mpanuka ikimara kuba, bahise bakorana n’Akarere ka Huye kabazanira uwo murambo, urara mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Gihundwe.

Ati: “Watugezeho mu masaha y’ijoro, ku mikoranire n’Akarere ka Huye dushimira cyane, urara mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Gihundwe, muri ayo masaha y’amanywa, imodoka y’Akarere kacu iwujyanye mu Murenge wa Bweyeye kuwushyikiriza umuryango wabuze uwawo, abakomeretse  turi gukurikirana ibyabo, bameze neza.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Most Popular

Recent Comments

NDAHAYO Ildephonse from gatsibo on Ibintu icyenda bitegereje Minisitiri mushya w’Uburezi