Wednesday, March 26, 2025
HomeEDUCATIONImiryango yagaragajwe nka zimwe mu mbogamizi zituma abakobwa biga amasiyansi bakomeza kuba...

Imiryango yagaragajwe nka zimwe mu mbogamizi zituma abakobwa biga amasiyansi bakomeza kuba bake 

Imiryango yagaragajwe nka zimwe mu mbogamizi zituma abakobwa biga amasiyansi bakomeza kuba bake 

Mu nama y’iminsi itatu yahurije i Kigali abashakashatsi b’abagore mu masiyansi baturutse mu bihugu 14 bya Afurika, hagaragajwe ko imwe mu mpamvu ikomeye ituma abagore bakomeza kuba bake mu masiyansi ari ukubura gushyigikirwa n’imiryango yabo kuva bakiri bato.

Uru ruhare ruke rw’imiryango mu gufasha abana b’abakobwa kwigirira icyizere mu masiyansi rwagarutsweho n’abitabiriye iyi nama, bagaragaza ko ari ikibazo gikwiye kuvugutirwa umuti kugira ngo abakobwa bongere umubare mu masiyansi n’ikoranabuhanga.

Marie Chantal Cyurinyana, Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Abanyarwandakazi b’aba enjeniyeri (AWC), yasobanuye ko ikibazo cy’ubwitabire buke bw’abagore mu masiyansi gituruka ku miryango n’imyizerere ituma abakobwa bumva ko ibijyanye n’ubumenyi ari iby’abahungu.

Yagize ati: “Ari ababyeyi ari n’abarimu mu byiciro byose bakwiye gushyigikira abana b’abakobwa kimwe n’abahungu, kugira ngo bakure bafite icyizere ko bashoboye kandi bave mu myumvire yo kwiheza mu masiyansi.”

Cyurinyana, unakora mu Kigo cy’Igihugu cyita ku Bumenyi n’Ikoranabuhanga (NCST), yagaragaje ko kutabona gushyigikirwa bikwiye ku bakobwa bituma benshi batinya guhitamo amasomo arebana n’ubumenyi n’ikoranabuhanga.

Yashimangiye ko igihe cyose abakobwa bateguwe neza kandi bagafashwa kwinjira muri aya masomo kuva bakiri bato, bashobora kugera kure mu iterambere rishingiye ku bumenyi.

Yagize ati, “Igihe abakobwa bumva inkuru z’abantu bamaze kugira aho bagera mu masiyansi, bituma nabo bigirira icyizere kandi bagashishikarira kuba abayobozi no gukora ubushakashatsi mu by’ubumenyi n’ikoranabuhanga.”

Mu banyeshuri b’abakobwa bitabiriye iyi nama harimo Mutuyeyezu Benny Gaella, umwe mu biga muri Kaminuza y’u Rwanda, wagaragaje ko urugendo rw’abakobwa mu masiyansi rukunze kuba rukomeye kubera kwitinya.

Yagize ati: “Mu ishuri ndimo turi abakobwa batatu gusa; akenshi usanga abakobwa bumva ko amasiyansi akomeye yabaharirwa abahungu. Gusa icyizere nahawe muri iyi nama kiranyemeza ko nanjye nzagera ku nzozi zanjye zo kwiga ibijyanye no gutwara indege.”

Uwihirwe Grace, wiga ubugenge (Physics) muri Kaminuza y’u Rwanda, asanga inama nk’iyi ari ingenzi kuko ishyiraho uburyo bwo gutinyura abakobwa kwiga amasiyansi kuva mu mashuri abanza.

Yagize ati: “Dukwiye gushyiraho inama nk’izi tugatangira gukangurira abakobwa kwiga siyansi kuva bakiri bato, kugira ngo bagire icyizere cyuzuye mu masiyansi kugeza bageze muri kaminuza.”

Abitabiriye iyi nama basanze imiryango ari imwe mu nzitizi ikomeye kuri benshi mu bakobwa biga amasiyansi muri Afurika, kandi ko kubaka ubufatanye n’imiryango no kuyishyigikira mu guhindura imyumvire byafasha abagore n’abakobwa guharanira umwanya mu masiyansi. Imibare yerekana ko mu Rwanda abagore ari bo 31% mu bashakashatsi bakora mu bijyanye n’amasiyansi, kandi igihugu gifite intego yo kugera ku iterambere rishingiye ku bumenyi mu 2050.

Cyurinyana yashoje avuga ko, “ni ingenzi kwita ku gushyira abagore n’abakobwa mu cyerekezo kimwe n’abahungu mu masiyansi, kandi gutinyura abakobwa bakiri bato bigira uruhare mu kuzamura imibereho y’igihugu muri rusange.”

RELATED ARTICLES

1 COMMENT

  1. Jye mbona hashyirwaho amahugurwa ahoraho ku Barimu bigisha amasiyansi,
    Hagamijwe no kubagezaho ibikoresho bibafasha mu kwigisha sayansi no gukangurira abana ba abakobwa kwiga amasiyansi,
    Bakanabashyirira competition zibakangurira kwiga siyansi.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Most Popular

Recent Comments

NDAHAYO Ildephonse from gatsibo on Ibintu icyenda bitegereje Minisitiri mushya w’Uburezi