Ikoranabuhanga mu mashuri yo mu cyaro riracyari ku kigero cyo hasi
Abasesengura ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu burezi bw’amashuri yo mu cyaro, baratangaza ko ibikorwa remezo by’ikoranabuhanga bikiri bikeya, bigatuma abanyeshuri batarikoresha uko bikwiye.
Bamwe mu bafite ibigo by’ikoranabuhanga bagaragaza ko zimwe mu mbogamizi zo kutageza ikoranabuhanga mu cyaro, zirimo kuba nta mudasobwa zihagije zihari mu bigo by’amashuri, no kuba interineti idahagije cyangwa ababyeyi badashobora kuyigurira abana ku bifitiye mudasobwa mu ngo.
Mu kiganiro EdTech Monday cya Mastercard Foundation cyatambutse kuri KT Radio kuri uyu wa Mbere wa nyuma w’ukwezi k’Ukwakira, abafite ibigo by’ikoranabuhanga bagaragaje ko hari ibyo Leta imaze gukora ngo igeze ikoranabuhanga mu cyaro harimo no gushyiraho icyumba cy’ikoranabuhanga kuri bimwe mu bigo by’amashuri byo mu cyaro.
Banagaragaje ko na bo ubwabo hari ibyo bakora birimo guhugura abarimu ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu burezi, no gukora imfashanyigisho zijyanye n’igihe mu gufasha abarimu kwigisha mu buryo bw’ikoranabuhanga.
Ku kijyanye n’abakozi bashoboye kwigisha mu buryo bw’ikoranabuhanga n’uruhare rw’ababyeyi, abafite ibigo by’ikoranabuhanga mu burezi, bagaragaza ko hakiri ikibazo cyo kuba hari abafite ibyo bikoresho batabikoresha uko bikwiye, byaba bivuye ku bumenyi bw’ababikoresha cyangwa ababyeyi badafite ubushobozi bwo kubigurira abana.
Ni ibiki abafite ibigo by’ikoranabuhanga bamaze gukora ngo barigeze mu mashuri yo mu cyaro?
DEI François Audace wo mu Kigo Keza Education Future Lab akaba ashinzwe ibijyanye no gufasha kwagura iby’ikoranabuhanga, avuga ko bakora imfashanyigisho z’ikoranabuhanga, zijyanye n’ikigero cy’abana, kuva ku myaka 3-15.
Avuga ko izo mfashanyigisho zifasha abana kwiga banakora ibyo biga bigakangura vuba ubwonko bw’abana mu gihe gito, kwiga gusoma no kubara binyuze mu mikino, umwana akaba yabikora bisanzwe cyangwa akoresheje mudasobwa, naho abageze mu mashuri abanza bo bakaba berekwa imikino iganisha ku ikoranabuhanga ryo kuvumbura.
Agira ati “Dukorana n’abafatanyabikorwa barimo na Minisiteri y’Uburezi n’ibigo byayo, tugafasha abana gukora Robo mu bigo by’amashuri, ku buryo bashobora gukora izo Robo babyikorera banabireba. Bituma babikora babikunze bafatanyije bikanaduha igitekerezo nyuma y’ibyo bakoze tugakemura ibyo bibazo, bakunze nko gukora ku bworozi bw’amatungo n’ibindi bikorwa bikwiye gushakirwa ibisubizo mu bice batuyemo”.
Cyprien Bunani wo mu kigo cyita ku myigishirize y’ikoranabuhanga, avuga ko bo bakora ubushakashatsi bugamije gukusanya amakuru yatuma hafatwa ibyemezo, by’umwihariko bakanategura imfashanyigisho no guhugura abarimu, mu ikoranabuhanga rigaragaza imbata y’imitegurire y’isomo, ku buryo umwarimu ufite interineti ashobora kwifashisha iyi nteganyanyigisho ategura neza amasoko.
Avuga ko ubwo buryo bufasha kugera ku bana benshi icyarimwe, bikaba byafasha abana bari mu bibazo by’ubucucike mu ishuri, dore ko binyuze kuri telefone abana barimo n’abafite ubumuga bashobora kwisomera ibitabo kuri interineti, birimo ibivuga n’ibikoresha amashusho.
Theoneste Ndayisenga uyobora akaba yaranashinze Ikigo Global Nexus Institute avuga ko bahugura abantu bakuze, bazi gukoresha neza mudasobwa, banazi gukoresha interineti ku buryo uje guhugurwa ashobora kwihugura ku masomo runaka akeneye.
Avuga ko bataragera ku rwego rwo kwakira abanyeshuri bo mu cyaro, kuko ahanini abo bakira ari abo ku rwego rwa za Kaminuza, mu gihe mu cyaro henshi bataragira ubwo bushobozi bwo kwishakira amahugurwa y’ikoranabuhanga.
Ni izihe mbogamizi zikigaragara n’uko zakemurwa?
DEI François Audace avuga ko zimwe mu mbogamizi bagaragaza harimo kugeza ikoranabuhanga mu bigo byo mu cyaro, ku buryo ugereranyije n’icyerekezo 2050, agasaba ko hakwiye gushakwa no kongera imbaraga mu guteza imbere ikoranabuhanga mu mashuri yo mu cyaro.
Naho Cyprien Bunani we akavuga ko kubera ko ingo nyinshi mu Rwanda zitunze telefone hari ibyo babasha kugeraho, ariko hakenewe ibikorwa remezo bihagije ngo abanyeshuri bige neza.
Agira ati “Hakenewe guhozaho abashobora kugira uko bifasha badacika intege kubera ikoranabuhanga ritoya, kandi na Leta ikaba yakora ibishoboka ibikoresho bigezweho bikaboneka”.
Ndayisenga avuga ko hari aho usanga mu cyaro mudasobwa ari nkeya ku bigo by’amashuri, bikagorana kwigisha abana buzuye ishuri ryose.
Agira ati “Imashini ziracyari nkeya bikabangamira uburyo abanyeshuri benshi bakwiye kuba bakurikira amasomo y’ikoranabuhanga. Hakwiye kongerwa ibikoresho birimo n’imashini mu mashuri”.
Abafite ibigo by’ikoranabuhanga mu burezi bagaragaza ko iyo abanyeshuri batangiye kare bimenyereza gukoresha ikoranabuhanga, bituma bazamuka bateguye neza, bakifuza ko ahari ibikoresho byakoreshwa neza nta kurebanaho, kuko usanga hari n’ibidakoreshwa kuko abarimu babishinzwe batinya ko byakwangirika.
Mu bitekerezo by’ababyeyi bafite abana mu cyaro, bo bagaragaza ko hari abakigowe no kubonera ibikoresho abana babo, bakifuza ko Leta n’abafatanyabikorwa
Birakwiye ko hashakwa uburyo ibigo by’amashuri bitagira imiashini na internet ababishinzwe bareba uko ubushobozi bwaboneka maze ibyo bigo bikazihabwa kugirango ikoranabuhanga ritere imbere, ikindi bakibanda guhugura abarimu bo mucyaro,nka Karongi.