-8.5 C
New York
Wednesday, January 21, 2026

Buy now

Ikibazo cy’abarangiza amashuri abanza batazi gusoma no kwandika Ikinyarwanda kizakemuka gite?

Ikibazo cy’abarangiza amashuri abanza batazi gusoma no kwandika Ikinyarwanda kizakemuka gite?

Ikigo Gishinzwe Guteza Imbere Uburezi mu Rwanda (REB), kivuga ko nubwo hakigaragara abana batazi gusoma no kwandika neza, ariko umwana yari akwiye kuba abizi arangije umwaka wa gatatu w’amashuri abanza, ari na yo mpamvu hari gahunda zitandukanye zigamije gukemura icyo kibazo.

Ibi byagarutsweho n’Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr. Mbarushimana Nelson mu nama yo kwigira hamwe uko uburezi bw’abato buhagaze ndetse no kumenya aho bageze mu bijyanye no kumenya gusoma no kwandika mu mashuri abanza.

Umwana usoje umwaka wa Gatatu w’amashuri abanza agomba kuba azi gusoma, kubara, azi no kwandika nk’uko Dr. Mbarushimana abisobanura.

Ati:” Ubundi umwana agomba kurangiza umwaka wa gatatu w’amashuri abanza, azi gusoma, kubara, azi no kwandika. Ni yo ntego nyamukuru dufite nka Minisiteri y’Uburezi cyane cyane Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Uburezi bw’Ibanze, cyane ko dufite n’integanyanyigisho mu nshingano zacu.”

Muri gahunda zashyizweho zigamije gukemura ikibazo cy’abana barangiza amashuri abanza batazi gusoma no kwandika Ikinyarwanda, harimo kongerera imbaraga ibigo nderabarezi, ndetse no gushishikariza ababyeyi kujyana abana ku ishuri igihe bagize imyaka itatu, kuko ari umusingi mwiza ku burezi bw’uwo mwana.

Ni byo Dr. Mbarushimana akomeza asobanura, ati: “Minisiteri y’Uburezi yashyizeho umurongo ngenderwaho wo kuzamura ireme ry’uburezi muri ayo mashuri, ari bwo hajyaho Foundation Learning Strategy, igaragaza uburyo abarimu bo muri icyo cy’icyiciro bagomba guhugurwa, uburyo umwarimu wigisha agomba kubona imfashanyigisho zihagije, uburyo agomba guhugurwa ndetse no kwita ku banyeshuri bafite ubumuga bugiye butandukanye kugira ngo icyo cyiciro kizamuke neza.”

Yunzemo ati:” Kuva iyi politiki yarangira kwemezwa, yatangiye gushyirwa mu bikorwa ari na yo mpamvu mu ngengo y’imari tugira ku rwego rw’Igihugu rushinzwe uburezi bw’ibanze, twibanda kuri iki cyiciro dushyiramo abarimu bashoboye, cyane ko no mu mashuri yacu dufite inderabarezi (Teacher Training Colleges), n’aho abanyeshuri barangije baba bashobora kwigisha muri aya mashuri y’incuke ndetse no muri iki cyiciro cy’amashuri abanza ari cyo twita Lower Primary.”

Dr. Mbarushimana asaba ababyeyi bafite abana bageze mu kigero cyo gutangira amashuri y’incuke, ko bagomba kubajyana mu ishuri kubera ko igihe batangiye amashuri y’incuke, bituma umwana atangira gutekereza.

Ati:” Turifuza ko umwana wese ugeze mu kigero cyo gutangira amashuri y’incuke, ubwo ndavuga mu kigero cy’imyaka itatu, uwo mwana agomba kumujyana mu ishuri kubera ko abana bose dufite mu Gihugu nibatangira amashuri y’incuke, bituma umwana atangira gutekereza, kubana n’abandi no gutangira kumenya Isi. Nitwohereza abana bose muri aya mashuri y’incuke tuzaba tuzi ko abana bacu bazaba bafite umusingi mwiza wo kutangira umwaka wa mbere, uwa kabiri n’uwa gatatu.”

Iyi nama yibanda ku kurebera hamwe aho REB n’abafatanyabikorwa bageze mu burezi bw’abato ndetse no kumenya aho bageze mu bijyanye no kumenya gusoma no kwandika, yitabiriwe n’abayobozi bungirije b’Uturere twose two mu Rwanda uko ari 30.

0

Related Articles

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Stay Connected

0FansLike
0FollowersFollow
0SubscribersSubscribe

Latest Articles