IKIBAZO CY ABAMOTARI CYAVUGUTIWE UMUTI
Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA) yatangaje ko igihe ntarengwa cyo kwishyura ku muntu waciwe amande y’ikosa yakoze mu muhanda atwaye ikinyabiziga, ibizwi nka (Contravention), kizava ku minsi itatu, kigezwa ku minsi 30, mu gihe itegeko ribigena rizaba ryemejwe.
Umunyamabanga wa Leta muri MININFRA Kabera Olivier,yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki ya 30 Mata 2025, ubwo yari mu nama yahuje iyo Minisiteri n’abatwara abagenzi kuri moto bazwi nk’abamotari, Polisi y’Igihugu n’Urwego rw’Igihugu Ngenzuramikorere (RURA).
Ni ubutumwa yagaragaje ko bwaturutse kuri Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ashimangira ko uko u Rwanda rutera imbere hari byinshi bivugururwa kugira ngo umutekano wo mu muhanda urusheho kugenda neza.
Yagize ati: “Ikintu abamotari mugomba kumenya, twari tubizi ko mumaze iminsi mutishimiye ya minsi itatu ya konteravasiyo, ubu twayigize iminsi mirongo itatu.”
Uwo muyobozi yavuze ko Umukuru w’Igihugu yasabye Abamotari kwirinda amakosa atuma bacibwa amande mu gihe batwaye.
Ibyo kandi byashimangiye n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’Igihugu, IGP Namuhoranye Felix, aho yavuze ko niba abamotari Leta ibitayeho na bo bakwiye kwita ku mutekano wo mu muhanda.
Ati: “Perezida yatubwiye ngo mwite ku bamotari ariko na bo mubabwire bite ku mutekano w’abandi.”
Yasobanuriye abamotari ko iryo tegeko ryo kugabanya igihe cyo kwishyura amande ya Contravention, yizeye ko rizemezwa vuba, aho umushinga waryo wemejwe na Guverinoma, hasigaye ko abagize Inteko Ishinga Amategeko baryemeza.
Hagati aho IGP Namahoranye, yasabye abapolisi ko mu gihe itegeko ritarashyirwaho batangira kujya “mu njyana yaryo”.
Abamotari bafite imyitwarire mibi bahagurukiwe
MININFRA yamenyesheje abamotari ko byagaragaye ko hari abafite imyitwarire mibi bityo ko hagiye kubaho igenzura kuri buri mumotari hatangwa amanota ku myitwarire ye.
Kabera ati: “Bizajya biba ku mwaka umwe, umumotari akorere ku manota 15, nugera munsi y’amanota 7, Polisi n’ubuyobozi, tukwegere [umumotari] tukubwire duti ariko wakwivuguruye…”
Yavuze ko mu gihe bigaragaye ko umumotari akomeje gukora amakosa amanota akagabanuka azajya yamburwa uruhushya rwa burundu rwo gutwara, hanyuma arusubizwe umwaka wundi utangiye.
Ati: “Icyo bizafasha n’uko twajyaga tuvuga ngo abamotari batwara nabi kandi atari bose ari umwe cyangwa babiri, ubwo buryo rero buzatuma tumenya ko motari witwa kanaka ari we ufite ikibazo cy’imitwarire mibi.”
Abamotari bishimiye icyo cyemezo cya Guverinoma kandi biyemeza kwitwariraka mu muhanda kugira ngo batagwa mu makosa atuma bacibwa amande.