Sunday, April 20, 2025
HomeNEWS Ikamyo yagonze umwana wari uvuye ku ishuri ahita apfa

 Ikamyo yagonze umwana wari uvuye ku ishuri ahita apfa

 Ikamyo yagonze umwana wari uvuye ku ishuri ahita apfa

Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 04 Ukuboza 2024, mu karere ka Kirehe umurenge wa Kirehe, akagari ka Nyabikokora umudugudu wa Rutonde, habereye impanuka ikomeye, aho umwana uri mu kigero cy’imyaka 5-6, yagonzwe n’ikamyo yo mu bwoko bwa Scania imunyuze hejuru agahita apfa.

Mu masaha ya saa kumi n’imwe zo ku mugoroba nibwo iyi mpanuka yabaye.

Ababonye iyi mpanuka iba, babwiye BWIZA ko ikamyo yagonze umwana wageragezaga kwambuka umuhanda nyuma y’uko mama we yari amaze kwambuka amusize hakurya y’umuhanda. Ikamyo ikimara kugonga umwana yahise yihuta cyane ababibonye bahita batabaza inzego z’umutekano, kugira ngo itarenga umupaka.

Umubyeyi w’uyu mwana avuga ko yazindutse ajyana umwana we ukiri muto ku ishuri, yemeranya na mama we ko ari we ujya kumutahana. Impanuka ikaba yabaye umwana ari kumwe na mama we ubwo yari amukurikiye yambuka umuhanda. Ubwo twakoraga iyi nkuru mama w’umwana nawe yari yagejejwe ku bitaro ngo yitabweho.

Ni impanuka yahungabanyije umuryango wose n’abaturanyi, kuko niwe mwana bari bafite wenyine. Umubiri wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro by’akarere ka Kirehe.

Ubwo BWIZA yageraga ahabereye iyi mpanuka mu mudugudu wa Rutonde, yasanze umubiri w’umwana wagonzwe na Scania ukiri mu muhanda; ni mu gihe inzego z’umutekano zirimo polisi na Dasso zari zihari zikumira ko haba indi mpanuka, ndetse hategurwa n’uburyo umubiri w’umwana wagezwa kwa muganga.

Umuyobozi w’umudugudu wa Rutonde, Thomas Habanabakize, yabwiye BWIZA ko bababajwe n’ibyabaye bakaba banihanganisha umuryango wa nyakwigendera. Uyu muyobozi akomeza avuga ko abana bakwiye gutozwa neza uko bambuka umuhanda, ndetse n’ababyeyi babo bagakomeza kuba maso bakumira impanuka.

Muri aka karere hakomeje kumvikana impanuka zo mu muhanda ahanini ziterwa n’amakamyo aba ava cyangwa yerekeza mu gihugu cya Tanzania. Abaturage bakaba basabwa gukomeza kwitwararika bagendera mu muhanda neza.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Most Popular

Recent Comments

NDAHAYO Ildephonse from gatsibo on Ibintu icyenda bitegereje Minisitiri mushya w’Uburezi