Saturday, March 29, 2025
HomeNEWSIcyo Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente avuga ku mushinga w’itegeko ry’umushahara fatizo

Icyo Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente avuga ku mushinga w’itegeko ry’umushahara fatizo

Icyo Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente avuga ku mushinga w’itegeko ry’umushahara fatizo

Kuwa 19 Werurwe 2024, nibwo igitangazamakuru BWIZA cyabagejejeho inkuru yari ifite umutwe ugira uti “Umushahara fatizo: Bite by’umushinga w’itegeko waheze kwa Minisitiri w’Intebe” aho yagarukaga ku byatangajwe na Hon. Dr. Habineza Frank, Umuyobozi w’ishyaka riharanira Demukarasi no kurengera ibidukikije DPGR, aho yavugaga ko ababazwa no kuba umushinga w’itegeko rishyiraho umushahara fatizo mushya ryatowe n’Abadepite, waraheze mu biro bya Minisitiri w’Intebe nk’uko yari yaragiye abitangarizwa kenshi na Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo.

Muri 2018 nibwo abagize inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite batoye itegeko rishya rigenga umurimo rishyiraho umushara fatizo, ryagombaga gusimbura iryari rimazeho imyaka 34 ariko kugeza kuri uyu munsi ntakirarikorwaho.

Sendika z’abakozi zimaze imyaka myinshi zisaba ko umushahara fatizo wakongerwa kuko uriho utajyanye n’ibiciro biri ku isoko, ndetse udashobora gufasha umukozi gutera imbere.

Inyandiko zigaragaza ko umushahara fatizo wa mbere wagiyeho mu Rwanda mu mwaka w’i 1949 wari amafaranga abiri (2 Frw), waje gusimburwa n’amafaranga atanu (5 Frw) mu 1950, usimburwa nuw’mafaranga umunani n’igice (8.5 Frw) mu 1960, waje kwiyongera muri 1974 ugezwa ku mafaranga mirongo itandatu (60 Frw), maze mu 1980 agirwa amafaranga ijana (100 Frw) ari nayo akigenderwaho kugeza kuri uyu munsi.

Ingingo ya 76 y’itegeko 130/2009 ryo ku wa 27 Gicurasi 2009 mu itegeko rigenga umurimo mu Rwanda, riteganya ko imishahara fatizo igenwa hakurikijwe ibyiciro by’imirimo igenwa n’iteka rya Minisitiri ufite umurimo mu nshingano ariko ntibyigeze bikorwa.

Itegeko ry’umurimo rigizwe n’ingingo 126, aho ryatowe n’abadepite 59 bitabiriye inteko rusange, ryatowe kugira ngo rihuzwe n’itegeko nshinga rivuguruye ryatowe muri 2015, nyuma y’uko iryari ricyuye igihe ryari rihuye n’iryo muri 2003.

Hon. Dr. Frank Habineza yagize ati: “Nagerageje kubaza Minisitiri ufite umurimo n’abakozi mu nshingano aho uyu mushinga w’itegeko waheze imyaka irashira indi irataha.”

Minisitiri w’intebe, Dr. Edouard Ngirente yahakanye ibyo kuba umushinga w’itegeko waraheze mu bubiko bw’ibiro bye.

Minisitiri w’intebe, Dr. Edouard Ngirente mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, kuri uyu wa Gatanu tariki 06 Ukuboza 2024 ,yongeye ku kibazwaho n’umunyamakuru Mutesi Scovia wamwibukije ko amaso abanyarwanda bayahanze inzu y’ibiro bye, nawe abitera utwatsi.

Aho Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, yagaragaje ko gutinda gushyiraho iteka rigena umushahara fatizo mu Rwanda bishingiye ku kuba ari ikintu gisaba kwigengesera mu gufata icyemezo.

Yagaragaje ko kugeza ubu hakiri kwigwa uburyo bishobora gukorwa mu nyungu z’abaturage no kwirinda ko ishyirwaho ry’umushahara fatizo ryaba ikibazo aho kuba igisubizo.

Ati: “Ntabwo riri mu biro byanjye, ikintu twatangiye kuganiraho nk’inzego kuko burya iteka rijya kugera mu biro byacu hano rigeze ku rwego rwa nyuma. Biravuze ngo biba byaraganiriwe bikumvikana neza, ikigomba kujyamo kikumvikanwaho, rigera hano mu biro rigeze ku rwego rwo guhita rigezwa mu nama y’Abaminisitiri.”

Dr. Ngirente yashimangiye ko gufata icyemezo cyo gushyiraho umushahara fatizo ari ibintu byo kwitonderwa kandi bigomba kujyanishwa n’amajyambere y’igihugu mu nzego zose.

Ati: “Buriya umushara fatizo n’ikintu tudakunda kwihutira kuko bigendana n’amajyambere y’igihugu, leta ishobora gutangira kubyubahiriza igahemba abakozi bayo, ariko abantu ku giti cyabo biragoye ko bahita batangira guhemba abakozi babo ayemejwe, abantu benshi babivuga gutyo bakagira ngo biroroshye kuvuga ngo guhera uyu munsi Umunyarwanda azajya ahembwa amafaranga 500 Frw ku munsi cyangwa se 1000 Frw ku isaha.”

“Iyo ubivuze hari ingaruka nyinshi cyane bigira ndetse no ku miryango, ubu rero ikiba gihari n’ukuvuga ngo tubishyizeho uyu munsi wenda Guverinoma yo yabikora igahindura umushahara fatizo ariko se umuturage we ufite umukozi wo mu rugo azamuhemba ku ruhe rwego, nabikora se we azaba ahembwa angahe? Ni ibintu byinshi cyane.”

Yavuze ko kandi gushyiraho umushahara fatizo bigira ingaruka nyinshi ku bukungu bw’igihugu no ku buzima rusange muri rusange bityo ko atari ikintu cyapfa guhubukirwa.

Yashimangiye ko hatorwa iteka cyangwa itegeko, rijya gusohoka mu igazeti ya Leta nyuma yo kureba ingaruka zaryo zaba nziza ndetse n’ibibazo bishobora kuvuka nyuma yo gufata icyemezo runaka.

Dr. Ngirente yavuze ko bisaba ko inzego zicara zikabitekerezaho mu buryo bunoze hagamijwe ko hazasohoka iteka rizashyirwa mu bikorwa rigamije gukemura ibibazo aho kubiteza.

Yashimangiye rero ko iteka rirebana n’umushahara fatizo rikiri kwigwaho neza hagamijwe kureba inyungu n’ingaruka zabyo ku buzima bw’abaturage, ubukungu bw’igihugu n’iterambere muri rusange.

Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Christine Nkulikiyinka, aherutse kubazwa ku bijyanye n’impamvu hashize imyaka irenga 40 umushahara fatizo udahinduka na we yemeza ko ari ikintu cyo kwitonderwa kikiganirwaho.

N’iteka rivuze byinshi ku mibereho y’abakozi kuko hari benshi bahembwa imishahara itajyanye n’aho ikiguzi cyo kubaho kigeze, bigira ingaruka kandi ku mpozamarira itangwa ku wishwe cyangwa uwakomerekeye mu mpanuka n’ibindi.

Umushahara fatizo usobanurwa nk’amafaranga umukozi adashobora kujya munsi mu kazi ako ari ko kose, ku buryo umukoresha ubikoze afatwa nk’uwarenze ku mategeko. Icyakora kuyarenza byo ntibibujijwe.

Kuba umushahara fatizo ukiri hasi bifite ingaruka ku igenwa ry’imishahara, indishyi mu bigo by’ubwishingizi ndetse no kuvugurura itangwa ry’ubwishingizi mu bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Most Popular

Recent Comments

NDAHAYO Ildephonse from gatsibo on Ibintu icyenda bitegereje Minisitiri mushya w’Uburezi