0.5 C
New York
Wednesday, January 21, 2026

Buy now

Icyo itegeko rivuga k’utunga,upfobya n’ukoresha nabi ibendera ry’igihugu

Icyo itegeko rivuga k’utunga,upfobya n’ukoresha nabi ibendera ry’igihugu

Ibendera ry’Igihugu rigizwe n’amabara atatu arimo icyatsi kibisi, umuhondo n’ubururu. Habanza ibara ry’icyatsi kibisi, rikurikirwa n’ibara ry’umuhondo, kandi ayo mabara yombi yihariye icya kabiri cy’ibendera ryose.

Ibendera ry’u Rwanda ni kimwe mu birango bikomeye byubahwa, ndetse bishyirwa ku nyubako z’ubutegetsi.

Yewe ujya ubona umuntu ugiye mu butumwa mu mahanga cyangwa agiye guhagararira igihugu mu mikino itandukanye , atwaye ibendera ku rutugu kugira ngo amenyekanishe u Rwanda.

Igice cya kabiri cyo hejuru kigizwe n’ibara ry’ubururu rishushanyijwemo izuba n’imirasire yaryo y’ibara ry’umuhondo wa zahabu riri ku ruhande rw’iburyo. Iryo zuba n’imirasire yaryo bitandukanyijwe n’uruziga rw’ibara ry’ubururu.

Ese ni ryari ukwiye gutunga Ibendera ry’Igihugu ?

Itegeko N° 34/2008 ryo kuwa 08/08/2008,rigena imiterere,ibisobanuro,imikoreshereze n’iyubahirizwa ry’ibendera ry’igihugu, mu ngingo yaryo ya karindwi, rivuga ko nta muntu ku giti cye wemerewe gutunga ibendera ry’Igihugu.

Icyakora umuntu yemerewe gutunga no gukoresha amabara afatanye, ku buryo bushushanya ibendera ry’Igihugu.

Muri iryo tegeko, mu ngingo ya munani yaryo, rivuga ko ibendera  rinini ry’Igihugu rizamurwa imbere y’inzu z’ubutegetsi, n’ahantu hagenwe gukorerwa imihango y’Igihugu n’inzego zibifitiye ububasha cyangwa ahandi hateganywa n’amategeko.

 Icyakora iyo imihango irangiye, ibendera ry’Igihugu rirururutswa.

Ibendera rinini ry’Igihugu rishobora kandi kuzamurwa aho ibigo by’abikorera bikorera n’aho amashyirahamwe yemewe na Leta akorera, babisabiye uburenganzira Minisitiri ufite uburinzi bw’ibendera ry’Igihugu mu nshingano ze.

Ibendera ry’Igihugu rishobora gushyirwa ku biro no ku modoka by’Umukuru w’Igihugu, ku biro by’abandi bayobozi b’ikirenga, ku biro no ku modoka by’abahagarariye u Rwanda mu bihugu by’amahanga, ku biro by’abayobozi bagenwa n’Iteka rya Perezida.

Icyakora, Ibendera ry’Igihugu rikozwe ku buryo bw’umudari rishobora gukoreshwa n’umuntu wese ubyifuza. Itegeko rivuga ko buri  muntu agomba kubaha ibendera ry’Igihugu.

Ni ibihe bihano ku muntu warikoresheje nabi

Itegeko rivuga ko umuntu wakoresheje nabi ibendera ry’Igihugu ahanishwa igifungo kuva ku kwezi kumwe kugera ku mwaka umwe n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu (50.000 Frw) kugera ku mafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana abiri (200.000 Frw), cyangwa kimwe muri ibyo bihano, umuntu wese ukoresha abigambiriye ibendera ry’Igihugu mu buryo bunyuranyije n’iri tegeko.

Iri tegeko rivuga kandi ko ku muntu utubahiriza ibendera ry’igihugu, ahanishwa  igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku mezi cumi n’abiri (12) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi mirongo itanu (50.000 Frw) kugeza ku mafaranga y’u Rwanda ibihumbi ijana (100.000 Frw), cyangwa kimwe muri ibyo bihano.

Ni mu gihe ku  muntu wese utubahiriza abigambiriye, upfobya, cyangwa wonona ibendera ry’Igihugu, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1), kugeza ku myaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100.000 Frw) kugeza ku mafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana abiri (200.000 Frw) cyangwa kimwe muri ibyo bihano.

Itegeko rivuga kandi ko  umuntu wese ukoresheje nabi uburenganzira bwo gutunga no gukoresha amabara y’ibendera ry’Igihugu, ahanishwa  igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku mezi cumi n’abiri (12) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi mirongo itanu (50.000 Frw) kugeza ku mafaranga y’u Rwanda ibihumbi ijana (100.000 Frw), cyangwa kimwe muri ibyo bihano.

Abahagarariye ibihugu mu marushanwa atandukanye bitwaza ibendera mu kumenyekanisha u Rwanda
Ibendera ry’Igihugu rikozwe ku buryo bw’umudari rishobora gukoreshwa n’umuntu wese ubyifuza

Related Articles

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Stay Connected

0FansLike
0FollowersFollow
0SubscribersSubscribe

Latest Articles