Ibishya mu mabwiriza agenga amadini n’amatorero:mikono 1000 y’abarishyigikiye, miliyoni 2 Frw yo kwiyandikisha n’ibihano
Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, rwasohoye amabwiriza mashya agenga imiryango ishingiye ku myemerere mu Rwanda, ategeka ko umuryango mushya ushingiye ku myemerere ugiye kwandikwa ugomba gutanga miliyoni 2 Frw adasubizwa ya serivisi yo guhabwa ubuzima gatozi, kandi ugatanga n’urutonde rw’abantu 1000 bawushyigikiye mu karere ugiye gukoreramo.
Imiryango ishingiye ku myemerere ibarirwamo amadini n’amatorero n’indi ibishamikiyeho.
Ubugenzuzi bwakozwe mu 2024 ku miryango ishingiye ku myemerere harebwa iyubahirizwa ry’amabwiriza ayigenga, bwasize amatorero arenga 50 ahagaritswe gukorera mu Rwanda kubera kutuzuza ibisabwa, mu gihe inzu zisengerwamo zirenga 9.000 na zo zafunzwe kubera kutuzuza ibisabwa byagenwe.
Amabwiriza yo ku wa 6 Werurwe 2025 yerekeye ibindi bisabwa imiryango ishingiye ku myemerere, ategeka ko umuryango usaba ubuzima gatozi muri RGB werekana icyemezo gitangwa n’Akarere cyangwa Umujyi wa Kigali kigaragaza ko inyubako yagenewe ibikorwa byo gusenga yujuje ibiteganywa n’amategeko agenga imyubakire y’aho hantu.
Basabwa kandi kwerekana inyandiko yemeza gukoresha inyubako ku buryo bwihariye mu bikorwa byo gusenga; inyandiko yemeza gukorera gusa imihango yose, amasengesho n’imikorere y’imyemerere mu nyubako y’umuryango yagenewe gusengerwamo.
Mu bishya birimo kandi hagaragaramo kwerekana “inyemezabwishyu ya miliyoni 2 Frw ya serivisi adasubizwa yo gusaba ubuzimagatozi, yishyurwa mu isanduku ya Leta.”
Umuyobozi uhagarariye umuryango ushingiye ku myemerere n’umwungirije basabwa kuba barize amasomo ajyanye n’iyobokamana mu ishuri rikuru cyangwa kaminuza byemewe n’amategeko.
Iyo yize mu mahanga atanga icyemezo cy’imihwanire y’impamyabumenyi cyangwa y’impanyabushobozi mu by’iyobokamana gitangwa n’urwego rubifitiye ububasha.
Ku muntu wize kamininuza mu zindi ngeri agaragaza “icyemezo cy’amasomo y’iyobokamana ashimangira impamyabumenyi cy’uhagarariye umuryango imbere y’amategeko n’icy’umwungirije bafite impamyabumenyi zitari izo mu bijyanye n’iyobokamana bize nibura amasaha 1.200 mu masomo y’iyobokamana mu ishuri ryemewe n’urwego rubifitiye ububasha.”
Mu 2023/2024 imiryango ishingiye ku myemerere 116, yasabye ibyangombwa by’ubuzima gatozi, 19 irabihabwa mu gihe 97 itabihawe kuko itari yujuje ibisabwa.
Guhabwa ibaruwa y’imikoranire bisaba kwerekana gahunda ijyanye n’iterambere ry’Akarere
Abashinga amadini n’amatorero n’imiryango ibishamikiyeho bajyaga bakodesha inzu zisanzwe zikoreshwa indi mirimo nka hoteli cyangwa inzu zakira ibirori bakazisengeramo. Amabwiriza mashya ategeka ko iyo nyubako ihabwa icyangombwa cyemeza ko ikorerwamo imihango y’uwo muryango no gusenga gusa.
Akarere cyangwa Umujyi wa Kigali bizajya bitanga ibaruwa y’imikoranire ari uko hatanzwe “icyemezo cy’ingero y’inyubako cyemeza ko inyubako izakorerwaramo ibikorwa byo gusenga yujuje ibisabwa n’amategeko y’imyubakire y’aho umuryango ukorera gitangwa n’ubuyobozi bubifitiye ububasha.”
Hasabwa kandi urutonde rw’abantu nibura 1.000 bo mu karere umuryango wifuza gukoreramo bawushyigikiye, ruriho imikono yabo, inomero z’indangamuntu cyangwa iza pasiporo n’iza telefoni byabo na gahunda y’ibikorwa by’amajyambere Akarere cyangwa Umujyi wa Kigali bishyize imbere.
Mu gihe umuryango ushaka kugaba amashami usabwa kwandikira akarere ariko ukamenyesha RGB, kopi y’inyandiko mvugo y’inama y’urwego rukuru rw’umuryango rwemeje gushinga ishami n’uzariyobora iriho umukono wa Noteri; gahunda y’ibikorwa yuzuzanya n’ibikorwa by’iterambere Akarere cyangwa Umujyi wa Kigali bishyize imbere n’ibindi.
Imiryango ishingiye ku myemerere isanzwe ikora izahabwa umwaka wo guhuza imikorere yayo n’amabwiriza mashya
Abahamijwe ibyaha bya Jenoside ntibemerewe kuba mu buyobozi bw’imiryango ishingiye ku myemerere
Ingingo ya cyenda y’aya mabwiriza ivuga ko undi muntu uri mu bagize inzego z’imiyoborere z’umuryango ushingiye ku myemerere, agomba kuba afite nibura imyaka 21, atarakatiwe bidasubirwaho igihano cy’igifungo kingana cyangwa kirenze amezi atandatu kitarahanagurwa n’imbabazi z’itegeko cyangwa ihanagurabusembwa.
By’umwihariko ujya muri izi nzego z’ubuyobozi agomba kuba “atarahamwe n’icyaha cya jenoside, icy’ingengabitekerezo ya jenoside, icy’ivangura cyangwa icyo gukurura amacakubiri.”
Buri muryango kandi ufite inshingano yo kumenya niba inkunga umuterankunga wawo awugenera idaturuka cyangwa idafitanye isano n’ibikorwa binyuranye n’amategeko.
Usabwa gukora igenzura ngarukamwaka rikozwe n’inzobere kandi ugatanga raporo, ndetse ugaharanira kurwanya ibyaha by’iyezandonke no gutera inkunga ibikorwa by’iterabwoba.
Amabwiriza ati “Umuryango ukora isuzumangaruka harebwa ahashobora kwibasirwa n’ibikorwa by’ubuhezanguni, iby’iyezandonke, gutera inkunga iterabwoba cyangwa gutera inkunga ikwirakwizwa ry’intwaro za kirimbuzi.”
Umuryango ugomba gushyiraho uburyo bwo gutahura no kumenyekanisha ihererekanya ry’amafaranga rigaragara ko ridasanzwe harimo aturuka ahatazwi cyangwa afite ingaruka zikomeye ashobora guteza n’ubwishyu bwoherezwa cyangwa bukomoka mu bice bitizewe.
Itegekwa kandi gukora ibikorwa by’imari byose bikorwa binyuze muri banki cyangwa mu bindi bigo by’imari byemewe mu Rwanda.
Amakosa ateganywa muri aya mabwiriza harimo nko gushinga ishami utabisabiye uburenganzira bihanishwa kurihagarika, umuryango warishinze ugacibwa ihazabu ya miliyoni 5 Frw, na ho umuntu uhagarariye imiryango irenze umwe ishingiye ku myemerere ahanishwa kwamburwa uburenganzira bwo kuyihagararira yombi.
Biteganyijwe ko imiryango ishingiye ku myemerere yari isanzwe ikorera mu Rwanda igomba kuba yajyanishije imikorere yayo n’amabwiriza mashya bitarenze amezi 12.