Tuesday, March 25, 2025
HomeEDUCATIONIbintu icyenda bitegereje Minisitiri mushya w’Uburezi

Ibintu icyenda bitegereje Minisitiri mushya w’Uburezi

Ibintu icyenda bitegereje Minisitiri mushya w’Uburezi

Nta terambere rishoboka udafite uburezi bwiza, burera abantu bazakora imirimo, abazatekereza ku bibazo by’igihugu bakabibonera ibisubizo bakanabishyira mu bikorwa.

Abo nta handi wabakura atari mu burezi. Igihe utarababona bav

uye mu burezi bwawe bigusaba kubagura hanze baguhenze ariko nabyo ukabikora utegereje abawe.

Urwego rw’Uburezi bw’u Rwanda buhanzwe amaso mu gihe igihugu kirajwe inshinga no kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi.

Ni nayo mpamvu ruhoramo impinduka mu bayobozi ba Minisiteri, aho kuri ubu mu myaka 30 gusa ishize imaze kuyoborwa n’abantu 17 barimo na Nsengimana Joseph ugiye kuyiyobora.

Nk’urwego rufatiye runini igihugu kandi ruhanzwe amaso, hari ibyo kwitega ku muyobozi mushya ugiye kuruyobora bijyanye n’aho arusanze.

Abakurikiranira hafi iby’uburezi bagaragaza ko hari bimwe mu bibazo bigari bikwiriye kuvugutirwa umuti na Minisitiri Nsengimana mu kurushaho kunoza uburezi bw’u Rwanda.

Ireme ry’uburezi rikemangwa

Hambere aha byari bizwi ko “uwaminuje” aba ari intiti yakenetse amasomo yakurikiranye ariko Abaturarwanda benshi ntibakibyizera batyo.

Biterwa ahanini no kuba benshi basohoka muri kaminuza badafite ubumenyi bujyanye n’ubukenewe ku isoko ry’umurimo nk’uko abatanga akazi bakunze kubigaragaza.

Ibyo bikomeje gutuma ibibazo igihugu gifite bitabonerwa ibisubizo n’abakabishatse, bikiyongeraho urunturuntu mu mitangire y’akazi ishobora kuzamo na ruswa.

Hari abajya kure bakavuga ko kuri ubu nta burezi bugitangwa babigereranyije n’abarangiza amashuri n’abo mu myaka yatambutse.

Nubwo uburezi kuri bose ari bwo bwimakajwe, Minisitiri Nsengimana afite umukoro wo guharanira ko abanyura mu burezi bose babona ubukenewe kandi bufite ireme.

Ibyo kubigeraho bisaba kugira abarimu bashoboye, ibikoresho bikenerwa n’imfashanyigisho ziteguye neza kandi zifasha umwana kwiga ibijyanye n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo.

Impungenge ni zose ku banyeshuri barangiza Kaminuza nyamara bafite ubumenyi budahwanye n’ubukenewe ku isoko ry’umurimo

Ikibazo cya ’mutation’ z’abarimu

Ikibazo cyo kwimurira abarimu mu bigo by’amashuri byegeranye n’aho bakorera gikunze kugarukwaho.

Ubusanzwe hari uburyo bubiri burimo kuba umuntu yasaba kwimurirwa ahegereye aho atuye cyangwa akumvikana na mugenzi we ushaka kugana aho yigishaga avuye aho ashaka kwerekera bakaba bagurana.

Nubwo ubwo buryo bwashyizweho ariko kugira ngo wemererwe kwimurwa bisigaye bisaba ko umwarimu aba amaze imyaka nibura itatu yigisha.

Indi mbogamizi irimo ni ku barimu batize uburezi bo ntibashobora kubona ayo mahirwe nubwo imyaka baba bayirengeje.

Umwarimu mu mashuri yisumbuye, Majyambere Alixis, yabwiye IGIHE ko Minisitiri mushya ashyize icyo kibazo ku murongo byatanga amahirwe yo kongera umusaruro utangwa.

Ati “Buriya guhabwa amahirwe yo kwigisha hafi n’aho utuye birafasha kuko bituma umwarimu yigisha atekanye. Ntabwo aba yibaza ngo njyewe abana banjye babayeho bate? Ni byo aba akurikirana uburezi bw’abandi ariko azi ko n’abe abitaho.”

Ubuke bw’ibikoresho mu mashuri

U Rwanda rufite gahunda yo kuzamura umubare w’abanyeshuri biga siyanse ndetse n’abiga tekinike, imyuga n’ubumenyi ngiro ariko ubuke bw’ibikoresho buracyari imbogamizi.

Mu bizamini bya Leta biheruka, abarangije mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye byagaragaye ko batatsinze neza amasomo ya siyanse arimo Ubugenge, Ubutabire, Ibinyabuzima n’Imibare.

Uwari Minisitiri w’Uburezi icyo gihe, Twagirayezu Gaspard, yatangaje ko hakenewe imbaraga mu myigishirize yayo ariko kandi yemera ko ubuke bw’ibikoresho nabwo bukiri imbogamizi.

Ati “Ibikoresho ntabwo biragera aho twifuza, birimo ibijyanye na Laboratwari ndetse n’ibindi bikoresho by’ibanze ariko tugenda tubyongera buri mwaka.”

Imitangire y’ibigo by’amashuri

Bimwe mu bibazo bimaze iminsi bigarukwaho cyane n’ababyeyi ni ibijyanye n’uburyo bukoreshwa mu gutanga ibigo abana barangije icyiciro kimwe bajya gukomerezamo ikindi.

Hari abagaragaje ko ibigo bisigaye bihabwa abantu mbarwa ariko kandi ntibinatangwe mu buryo busobanutse bigatuma hari abadatinya kuvuga ko habamo za maguyi.

Byatumye Twagirayezu ajya mu itangazamakuru kubisobanura agaragaza ko umunyeshuri iyo ari kwiyandikisha kuzakora ibizamini ahabwa amahirwe yo guhitamo aho yifuza kujya kwiga.

Umwana aba ashobora guhitamo ikigo gicumbikira abanyeshuri, icy’abigamo bataha n’ishuri y’imyuga n’ubumenyingiro yifuza ariko bakazabihabwa hagendewe ku bahize abandi.

Umunyamabanga wa Leta muri iyo Minisiteri, Irere Claudette we aherutse gutangaza ko hari ubwo usanga abanyeshuri bahitamo ibigo bimwe gusa kandi bitashobora kubakira.

Aho hakenewe imbaraga mu kunoza uburyo bukoreshwa mu itangwa ry’ibigo by’amashuri kuko ababyeyi babyinubiye bigatuma abenshi bahitamo kwerekeza amaso mu bigo byigenga.

Ubwo hatangazwaga amanota y’ibyavuye mu bizamini bya leta bisoza amashuri abanza n’ay’icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, hagaragajwe ko abanyeshuri bazajya mu mwaka wa kane bacumbikiwe ari 65 159, mu gihe abaziga bataha ari 71 893.

Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph, yitezweho byinshi

Kohereza abana kwiga amasomo batsinzwe

Bimenyerewe ko umwana uvuye mu cyiciro kimwe ajya mu kindi harebwa ku masomo ashoboye akaba ari yo yoherezwamo ariko kuri iyi nshuro si ko byagenze.

Hari abanyeshuri byagiye bigaragara ko batsinzwe amasomo akaba ari yo boherezwa kwiga ibintu byagaragajwe ko byatewe n’uburyo bw’ikoranabuhanga rikoreshwa.

Byatumye benshi barikemanga ndetse bakibaza impamvu hatakoreshwa ubundi buryo mu gihe byaba bigaragaye ko rifite ikibazo.

Uwahoze ari Minisitiri w’Uburezi, Twagirayezu Gaspard, yagaragaje impamvu hari abanyeshuri bahawe ibigo batasabye, n’abahawe kwiga amasomo batsinzwe

Imiyoborere idahwitse y’ibigo by’amashuri

Ibintu byose bishingiye ku miyoborere myiza, kuko iyo itabonetse n’umusaruro witezwe udashobora kugerwaho.

Imwe mu mungu yasaritse ibigo by’amashuri ni imiyoborere mibi, ishobora kugusha abana mu gihombo cyo kubura abarimu bitagakwiye.

Nk’ubu ushobora gusanga hari ibigo bifite ibyuho by’abarimu kandi nyamara hari abantu basabye akazi ndetse bari no kuri lisiti y’abakemerewe ariko ibigo ntibimenyeshe icyuho gihari.

Ihindagurika ry’imyigire n’imyigishirize

Uburyo bw’imyigire n’imyigishirize ni kimwe mu bifasha cyane urwego rw’uburezi kuko ari bwo bugena uko ibigomba gutangwa bikorwamo.

Ku ruhande rw’u Rwanda bigenda bihindagurika, ku buryo usanga uko umwana yize mu myaka ibiri iri mbere atari ko bizaba bimeze.

Urugero rworoshye ni aho Kaminuza y’u Rwanda yashyizeho gahunda yo kwiga imyaka itatu ku cyiciro cya kabiri cya Kaminuza ariko hadaciye igihe yahise isubizaho imyaka ine.

Nko kuri ubu ni ubwa mbere igihembwe cy’amashuri mu yisumbuye n’abanza kigize ibyumweru 15.

Ikindi kigaragara ni uko ingengabihe y’umwaka w’amashuri 2024-2025 igaragaza ko ibizamini bya Leta bizakorwa mbere y’uko umwaka w’amashuri urangira. Ibintu bidasanzwe kandi bikomeje guteza urujijo.

Biteganyijwe ko umwaka w’amashuri uzarangira ku wa 27 Kamena 2024 nyamara ibizamini ngiro ku mashuri yisumbuye bizakorwa kuwa 19 Gicurasi-6 Kamena 2024.

Abarimu batize uburezi

Ubwo Dr. Uwamariya Valentine yayoboraga Minisiteri y’Ubuzima hashyizweho amahirwe ku bantu batari barize uburezi ariko bashobora kwigisha amasomo runaka bahabwa akazi.

Byahise bikurwaho ndetse byemezwa ko abari bashyizwemo bagomba guhugurwa bakazahabwa impamyabushobozi ibemerera kuba abarimu.

Icyiciro cya mbere cy’abigishaga mu mashuri abanza cyarahuguwe ariko bihita bihagarikwa.

Abarimu batize uburezi hari uburenganzira baganzi babo babona, bigatera impungenge ku hazaza habo.

Ibibazo byugarije abarimu bo mu mashuri yigenga

Nubwo ibibazo by’ireme ry’uburezi rihuriweho, kenshi usanga ibigo byigenga hari ubwo bitsindisha cyangwa bigatanga ubumenyi bwisumbuyeho.

Birumvikana ko biba birera abana b’u Rwanda ariko byinshi muri byo bihura n’imbogamizi zikomeye zirimo kubura ibikoresho, ubushobozi buhagije n’ibindi bishobora kudindiza uburezi.

Abarimu bo muri ibyo bigo nabo bahura n’urusobe rw’ibibazo nko kutagira amasezerano, inyungu ziri hejuru ku nguzanyo mu mwarimu Sacco, kutishyurirwa ubwishingizi n’ibindi bikeneye umwotso.
Umwe yagize ati “Wagira ngo abarimu bo muri ayo mashuri ntabwo barebwa na Minisiteri y’Uburezi, ubundi bari bakwiye kubaba hafi kuko baba bari kurerera igihugu.”

Imibare ya Minisiteri y’Uburezi yerekana ko mu 2023 hari ibigo by’amashuri 4.923 birimo ibyigenga 1.290, ibya Leta 1.568 n’ibifashwa nayo 2.065.

RELATED ARTICLES

5 COMMENTS

  1. Minister mushya akwiye kureba no kumibereho ya mwarimu ,Aho umwarimu Akora imyaka itanu,icumi ataranagura ikibanza bitewe nuko inguzanyo ahabwa mu mwarimu sacco ikirinkeya cyane ,dufate urugero ku mwarimu wa primary ahembwa 120,000 iyo agiye gufata avanse ku mushahara bamuha 1620000 bakubye 14 .mugihe muyandi ma banki bakuba 20 .mu byukuri iyi 1620000 ko hatavamo ninzu yo guturamo koko ubu yatumarira iki,nikibanza naho wakibona ni mubyaro byakure Aho bigihendutse .none koko urumva mwarimu yakora akazi atuje ,bakwiye kubyigabaho ubushishozi kuko mwarimu afitiye igihugu akamaro kanini ,Reba nawe umwana wigishije agutanga kugura ikibanza woe ukiri kurwana no kwishyura inguzanyo nayo nkeya itavamo nikintu kigaragara .mwarimu ibibazo ABA afite nibyinshi nyabuneka nibamufate neza ,maze barebe ko igihugu cyitazamuka mwi terambere rirabye.cyane cyane bongere ubushobozi ikigo cy umwarimu sacco,bongera inguzanyo

  2. Ikindi cyifuzo ,hari mwalimu wize math physic,ariko yigisha math gusa, undi nawe yize math computer Ariko yigisha math gusa,kuko ntago wigisha ibiri kuridiplome byose,uba wigisha kimwemuri byo.kuki abo bantu bahuje isomo gutyo batabemerera kugurana (permutation)Kandi bigisha isomo rimwe Kandi amasaha yaryo ahagije

  3. Ikibazo kubarimu batize uburezi ariko bakorera muri private:kuki mwarimu wo muri private iyo yaramaze tuve imyaka runaka iyo agiye muri leta atangira nkumutangizi kuburyo iyo yarangiye we akajya kuigisha muri private 10years undi barangirije rimwe we akajya muri leta ,iyo wawundi aje muri leta atangira nkumutangizi kuburyo utanakekako yiganye nawawundi wahise ujya gukora muri leta,koko Ako si akarengane?

  4. Nukuri rwose harebwe icyakorwa kuri mutation kuko Ni ikibazo gukorera ahañtu udatuye Kandi aho utye Hari icyuho ariko ukaba utaziba icyo cyuho cyaho wegereye ahubwo ukajyanwa kure yurugo rwawe abana babarezi ntaburere kuko ababyeyi babo dukorera kure bigatuma biyobora uko babishaka

  5. Hari n’Ikibazo gikomereye abarimu mu Itangwa ry’amanota y’imihigo ku barimu kuko abayobozi b’ibigo bayaheraho bahohotera abarimu. Minister wa Education abikemure

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Most Popular

Recent Comments

NDAHAYO Ildephonse from gatsibo on Ibintu icyenda bitegereje Minisitiri mushya w’Uburezi