Saturday, March 29, 2025
HomeEDUCATIONIbigo by’amashuri byose bizaba bifite ‘Smart Classrooms’

Ibigo by’amashuri byose bizaba bifite ‘Smart Classrooms’

Ibigo by’amashuri byose bizaba bifite ‘Smart Classrooms’

Minisitiri w’Uburezi mu Rwanda, Nsengimana Joseph, yatangaje ko muri gahunda yo kwihutisha iterambere ya NST2 u Rwanda ruteganya ko nibura ibigo by’amashuri byose bizaba bifite ibyumba by’ikoranabuhanga (Smart Classroom) ku kigero cya 100% bitarenze mu 2029.

Yabigarutseho ubwo yari mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Umutwe w’Abadepite mu biganiro yagiranye n’Abagize Komisiyo y’Imiyoborere, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore, bishingiye ku bibazo byagaragaye muri raporo y’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB.

Iyo raporo yagaragaje ko urwego rw’uburezi rwishimiwe n’abaturage ku kigero cya 76,0%. Hari ibyo abaturage bagaragaje ko batishimiye muri serivisi zitangwa muri urwo rwego.

Politiki y’ikoranabuhanga mu burezi igena ko abanyeshuri mu byiciro byose bagomba gutegurwa no guhabwa ubumenyi bwose bubafasha guhatana bijyanye n’ikinyejana cya 21 aho ubukungu bwose bushingiye ku ikoranabuhanga.

Iyi politiki yemejwe n’Inama y’Abaminisitiri yo muri Mata 2016 ni yo ikigenderwaho icyakora hari amakuru ko iri mu nzira zo kuvugururwa.

Minisitiri Nsengimana yagaragaje ko hakozwe byinshi mu guteza imbere ikoranabuhanga aho kuri ubu ibigo by’amashuri bifite icyubamba cy’ikoranabuhanga ‘Smart Classroom’ bingana na 64%.

Ati “Ibigo 64% bimaze guhabwa Smart classroom. Hari ibifite imwe n’ibifite ebyeri. Gushyiraho Smart Classroom bigendera ku mashuri afite afite ibyumba byihariye ishobora kujyamo. Ugasanga rero hari abafite icyumba kimwe cyangwa hari n’abadafite icyumba gishobora kujyamo. Hari n’ibigo bifite ibyumba bibiri byihariye, Smart Classrooms tukazigira ebyiri bakabona mudasobwa 105 aho kuba 55 zijya mu cyumba kimwe.”

Yakomeje agaragaza ko muri gahunda ya NST2 ari uko ibigo byose by’amashuri bizaba bifite Smart Classrooms kandi zinakoreshwa uko bikwiye.

Ati “Icyo tugamije muri NST2 ni uko Smart Classrooms zagera ku mashuri yose, ubwo turacyabura 36% by’ibigo bigomba kuzibona. Bimwe muri ibyo bigo usanga harimo n’ibidafite umuriro w’amashanyarazi ubwo bizibona ari uko byamaze kubona amashanyarazi.”

Yavuze ko abarimu bahugurwa kugira ngo bemenye uko bakwiye kubyaza umusaruro ibyo byumba by’ikoranabuhanga nk’uko bikwiye.

Yerekanye kandi ko hari aho usanga ibigo by’amashuri bidakoresha ibyo byumba uko byagenwe, ahandi bakabifunga ngo abana batangiza izo mudasobwa kandi zaragenewe kwigirwaho.

Ati “Bimwe mu byo twabonye ni uko hari amashuri yagize ibyo byumba ibyo kwigiramo isomo ry’ikoranabuhanga (ICT) gusa aho kugira ngo babikoreshe no mu yandi masomo. Birasaba ko twongera kubahugura kugira ngo bamenye ko atari byo yagenewe. Hari n’amashuri amwe n’amwe wasangaga bazifunze ngo abana batazica cyangwa ugasanga batazikoresha, aho rero tugenda twibutsa impamvu zirimo no kugira ngo bazikoreshe.”

Yemeje ko kuri ubu hagiye kujya hanatangwa amafaranga ashobora kwifashishwa mu gucungira umutekano ibyo byumba bya Smart Classroom mu buryo bwa kinyamwuga, hirindwa ko ibibazo bikunze kugaragara byo kwibwa kwa mudasobwa.

Hari kandi amasezerano Urwego rw’Igihugu rw’Uburezi bw’Ibanze REB rugiye kugirana n’ikigo kizajya gifasha mu gukora imashini zagize ikibazo kandi nabyo bizatanga umusaruro.

Yashimangiye ko hari gahunda yo guhugura abiga uburezi haba mu mashuri nderabarezi ndetse n’abiga muri Kaminuza ibijyanye n’uburezi ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu burezi.

Gahunda ya Smart Classroom yatangijwe hagamijwe guteza imbere ikoranabuhanga mu mashuri abanza n’ayisumbuye. Buri cyumba kiba kirimo mudasobwa 50, zishyirwamo amasomo ari mu ikoranabuhanga ajyanye n’ubumenyi ndetse n’ururimi rw’Icyongereza

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Most Popular

Recent Comments

NDAHAYO Ildephonse from gatsibo on Ibintu icyenda bitegereje Minisitiri mushya w’Uburezi