Thursday, March 27, 2025
HomeNEWSIbiciro byazamutseho 6.3% muri Gashyantare 2025

Ibiciro byazamutseho 6.3% muri Gashyantare 2025

Ibiciro byazamutseho 6.3% muri Gashyantare 2025

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare (NISR) cyatangaje igipimo cy’ihindagurika ry’ibiciro mu kwezi kwa Gashyantare 2025, cyifashishwa mu bukungu bw’u Rwanda kiboneka hifashishijwe gusa ibiciro byakusanyijwe mu mijyi, cyagaragaje ko ibiciro mu mijyi byazamutseho 6.3%.

Mu kwezi kwa Gashyantare 2025, ibiciro mu mijyi byiyongereyeho 6.3% ugereranyije na Gashyantare 2024. Ibiciro mu kwezi kwa Mutarama 2025 byari byiyongereyeho 7.4%.

Mu kwezi kwa Gashyantare 2025, ibiciro byiyongereye bitewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 4.5%, ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 2.9%, ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 17.4% n’ibiciro by’amafunguro n’icumbi byiyongereyeho 11.6%.

Ugereranyije Gashyantare 2025 na Gashyantare 2024, ibiciro by’ibintu bitarimo ibiribwa n’ibikomoka ku ngufu byiyongereyeho 6.2%.

Ugereranyije Gashyantare 2025 na Mutarama 2025, ibiciro byiyongereyeho 0.7%. Iri zamuka ryatewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 1,1% n’ ibiciro by’amafunguro n’icumbi byiyongereyeho 2.1%.

Mu kwezi kwa Gashyantare 2025, ibiciro mu byaro byiyongereyeho 2.2% ugereranyije na Gashyantare 2024. Ibiciro mu kwezi kwa Mutarama 2025 byari byiyongereyeho 4.5%.

Bimwe mu byatumye ibiciro byiyongera mu kwezi kwa Gashyantare 2025 ni ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 22.3%.

Ugereranyije Gashyantare 2025 na Mutarama 2025, ibiciro byiyongereyeho 1%. Iri zamuka ryatewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 1.7%.

Ibiciro bikomatanyirijwe hamwe (mu mijyi no mu byaro), mu kwezi kwa Gashyantare 2025, ibiciro mu Rwanda byiyongereyeho 3,8% ugereranyije na Gashyantare 2024. Mu kwezi kwa Mutarama 2025 ibiciro byari byiyongereyeho 5.7%.

Bimwe mu byatumye ibiciro byiyongera mu kwezi kwa Gashyantare 2025, ni ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 1,5% n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 18.5%.

Ugereranyije Gashyantare 2025 na Mutarama 2025, ibiciro byiyongereyeho 0.9%. Iri zamuka ryatewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 1.5%.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Most Popular

Recent Comments

NDAHAYO Ildephonse from gatsibo on Ibintu icyenda bitegereje Minisitiri mushya w’Uburezi