Ibaruwa isaba imyanya y’abarimu n’abayobozi b’amashuri bashya bakenewe muri 2024-2025
Bwana/Madamu Umuyobozi w’Akarere (Bose),
Bwana/Madamu Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere (Bose)
Bwana/ Madamu Muyobozi,
Impamvu: Gusaba abarimu n’abayobozi b’amashuri ya tekiniki, imyuga n’
ubumenyingiro bazakenerwa mu mwaka w’amashuri wa 2024/2025
Nshingiye ku iteka rya Perezida N° 064/01 ryo ku wa 16/03/2020 rishyiraho sitati yihariye
igenga abarimu b’amashuri y’inshuke, abanza, ayisumbuye n’ay’imyuga n’ubumenyingiro mu ngingo ya 18 ivuga ku nshingano z’Umujyi wa Kigali n’ akarere mu byerekeye gushaka no gushyira mu kazi abarimu;
Mu rwego rwo gufatanya mu gikorwa cyo gushaka no gushyira mu myanya abarimu n’abayobozi mu bigo by’amashuri ya tekinike, imyuga n’ubumenyingiro (TVET) bazakenerwa mu mwaka w’amashuri wa 2024/2025, kandi dushingiye ko hari amashuri mashya azatangira mu kwezi kwa Nzeri, mbandikiye mbasaba gushyira imyanya y’imirimo izakenera abakozi bashya muri TMIS (Teacher Management Information System).
Icyitonderwa:
Abarimu bazakenerwa ku mashuri ya TSS Wings mashya ni: Umuyobozi wungirije ushinzwe
amasomo, abarimu 2 ba tekinike kuri buri shami. Ku bijyanye n’amasomo akurikira:
Citizenship, Entrepreneurship, indimi (languages), sciences; Abarimu b’ayo masomo
bazasabwa mu gihe abasanzwe bayigisha muri “General Education” bafite ingengabihe
y’amasomo y’ikirenga.
Iki gikorwa giteganyijwe gukorwa guhera taliki ya 8/07/2024 kugeza 12/07/2024. Ku bindi
bisobanuro mwahamagara Mahoro Denyse kuri terefone igendanwa 0788386302.
Mugire amahoro.

Ibaruwa isaba imyanya y’abarimu n’abayobozi b’amashuri bashya bakenewe muri 2024-2025
Ni yihemyanya ihari ku bashaka akazi ko kwigisha