-1.2 C
New York
Tuesday, January 20, 2026

Buy now

I Rutsiro umwarimu arakekwaho kwiba ibirimo ibikombe n’Amasahani

I Rutsiro umwarimu arakekwaho kwiba ibirimo ibikombe n’Amasahani

Mu Karere ka Rutsiro mu Murenge wa Gihango, umwarimu yatawe muri yombi akurikiranyweho kwiba ibikoresho bitandukanye birimo n’amasahani y’abanyeshuri.

Uwo mwarimu uri mu kigero cy’imyaka 34, akekwaho kwiba mudasobwa, amasahani abarimu bariraho, amakanya n’ibikombe abanyeshuri banyweragamo amazi ku kigo cy’ishuri cya College De la Paix, asanzwe akibereye umurezi.

Amakuru avuga ko yatawe muri yombi ku wa 3 Ugushyingo 2025, nabwo akurikiranyweho kwiba telefoni yo mu bwoko bwa Infinix y’umugore w’Umukuru w’Umudugudu yari acumbitsemo.

Uyu yafatiwe mu Murenge wa Gihango, Akagari ka Congo-Nil, mu Mudugudu wa Mukebera.

Izi mudasobwa zibwe nyuma y’uko umukozi wo mu bunyamabanga bw’ishuri yibwe imfunguzo, baje mu kazi mu gitondo basanga ibiro byose birangaye, kandi hibwe mudasobwa n’ibindi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gihango, Munyambaraga Rutayisire Deogratias yatangaje ko uyu mwarimu yafatanywe ibikoresho bitandukanye ndetse hagikomeje iperereza.

Yagize ati “Ni byo koko yari umwarimu kuri College De la Paix. Yatanywe ibikoresho birimo iby’ishuri, ibindi bizagaragazwa n’iperereza.”

Nyuma yo gufatwa yahise ashyikirizwa Sitasiyo ya RIB ya Gihango, kugira ngo itangire iperereza.

Related Articles

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Stay Connected

0FansLike
0FollowersFollow
0SubscribersSubscribe

Latest Articles