Sunday, April 20, 2025
HomeNEWSHagiye kwifashishwa satellite mu kugenzura abubaka binyuranyije n’amategeko

Hagiye kwifashishwa satellite mu kugenzura abubaka binyuranyije n’amategeko

Hagiye kwifashishwa satellite mu kugenzura abubaka binyuranyije n’amategeko

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangajwe ko hagiye kwitabazwa icyogajuru mu kugenzura abantu bubaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel yabwiye Abadepite ko bitarenze ukwezi kwa Mutarama 2025, iryo koranabuhanga rizaba ryamaze gushyirwaho.

Yagize ati: “Tugiye gushyiraho uburyo bw’ikoranabuhanga tugiye kujya dukoresha mu minsi iri imbere dufatanyije n’ikigo cy’Ikoranabuhanga gishinzwe Isanzure,tukajya tubasha kumenya buri cyumweru inzu zazamutse, tukazikuraho  zikiri kuzamuka. Hari uburyo satellite itwereka kuri buri kibanza inzu yagiyeho.”

Dusengiyumva yavuze ko iryo koranabuhanga ryamaze kwemezwa ku buryo mu minsi iri imbere rizatangira gukoreshwa ndetse ko ryahujwe na sisitemu isanzwe itangirwaho ibyangombwa byo kubaka ndetse inzu zose ziri mu Mujyi wa Kigali zizwi.

Dusengiyumva yavuze ko iryo koranabuhanga ryamaze kwemezwa ku buryo mu minsi iri imbere rizatangira gukoreshwa ndetse ko ryahujwe na sisitemu isanzwe itangirwaho ibyangombwa byo kubaka.

 Ati: “Dushobora kubona ikibanza cyari gihari kuri iyi tariki ya 8 none ku italiki ya 12 tugahita tumenya ko hari ikibanza cyatangiye kuzamukamo inzu, tukamenya ko kandi kidafite icyangombwa.”

Yongeyeho ati: “Byanadufasha niba Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu ashobora kureba muri telefoni akaba yabasha kumenya ko iyo nzu barimo kubaka nta cyangombwa ifite”.

Yavuze ko yaba abayobozi b’Imidugudu kugera ku rwego rw’Umujyi ntawuzongera kuba yabigiramo amanyanga ngo bishoboke, ndetse ko harimo gushakwa izina rikwiye ry’iryo koranabuganga.

Kenshi mu Mujyi wa Kigali hagiye hagaragara abaturage binubira ko basenyerwa inzu nyaramara zarazumutse hari ubuyobozi buzireba.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yijeje ko mu gihe iryo koranabuhanga rizaba rimaze kujyaho hazanamenyakana inzu zubatswe mu manegeka zishobora gushyira n’ubuzima bw’abaturage mu kaga  zizajya zikurwaho hakiri kare.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Most Popular

Recent Comments

NDAHAYO Ildephonse from gatsibo on Ibintu icyenda bitegereje Minisitiri mushya w’Uburezi