Hagiye gutangizwa ikigega cya Aguka kizatanga inguzanyo ku rubyiruko rufite imishinga nta ngwate
Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi,Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yatangaje ko hagiye gutangizwa ikigega cyiswe Aguka Fund kizajya gitanga inguzanyo ku rubyiruko rufite imishinga nta ngwate, asaba urubyiruko kukibyaza umusaruro mu buryo bukwiye.
Yabigarutseho mu birori byo gusoza amarushanwa ya YouthConnekt 2024 byabaye kuri uyu wa 18 Gashyantare 2025.
Amarushanwa ya YouthConnekt yashyizweho agamije gufasha urubyiruko rufite imishinga y’iterambere kwaguka, kwiteza imbere no guteza imbere urundi rubyiruko.
Kuri iyi nshuro Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi yatangaje ko mu marushanwa ya YouthConnekt 2024 hakoreshejwe arenga miliyoni 500 Frw mu guhemba abayitabiriye guhera ku rwego rw’Umurenge kugera ku rwego rw’Igihugu.
Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yatangarije urubyiruko ko iyi Minisiteri iri gukorana bya hafi n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku iterambere UNDP Rwanda, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mibereho myiza y’abaturage (UNFPA), n’Ikigega cya BDF ngo hatangizwe Aguka Fund izajya ifasha urubyiruko kubona inguzanyo nta ngwate.
Yagize ati “Ndashaka kubabwira ko nyuma yo gutsindira nka miliyoni hano ugakomeza gukora ishoramari ryawe, ushobora kuba ufite nka miliyoni 20 Frw, ukaba ugikeneye andi mafaranga, turi gukorana na BDF, UNDP, EU na UNFPA mu gushyiraho Aguka Fund.”
Yavuze ko icyo kigega kizatangira mu gihe cya vuba kandi ko kizajya gitanga inguzanyo ku rubyiruko nta ngwate rusabwe kandi ku nyungu ntoya.
Ati “Iyi Aguka Fund igiye gutangira mu gihe cya vuba cyane, izajya itanga inguzanyo ku rubyiruko nta ngwate kandi ku nyungu nto iri munsi ya 10%. Kandi ibyo biratangira bitarenze uyu mwaka, kubera ko ubu dufite amafaranga dufite ari muri BDF, UNFPA nayo igiye kuduha asigaye twaganiriyeho.”
Yashimangiye ko yizera ko mu minsi iri imbere urubyiruko ruzajya rusaba inguzanyo nta ngwate rwatswe nka kimwe mu byari imbogamizi zikomeye, arusaba gutuma icyo kigega gikora neza binyuze mu kwishyura neza inguzanyo baba bahawe.
Ati “Mu gihe twatuma icyo kigega gikora mu buryo burambye, mu gihe mwaba mwishyuye neza inguzanyo mwahawe n’ikigega kikagenda gitera imbere. Ndizera ko utu dushya tuziyongera n’ishoramari ry’urubyiruko ryiyongere.”
Yakomeje asaba urubyiruko gukomeza gushyira imbere gahunda yo kwiteza imbere, kwihangira imirimo no guteza imbere guhanga udushya n’igihugu muri rusange.
Yagaragaje ko igihugu gitanga amahirwe ku rubyiruko bityo ko bakwiye guhora biteguye kuyabyaza umusaruo amahirwe babona ndetse no gutinyuka bagahera kuri duke bafite.
Ati “Ubutumwa ni uko nutegereza ko umuntu azagufasha gutangira, akagufasha gusaba guhatanira ibihembo, yarangiza akanaguhemba, bizagutwara igihe kinini. Genda utangire bito ushoboye, ubikore neza, amahirwe nk’aya azahoraho kandi azagusanga aho uri. Nakifuje ko urubyiruko rwacu mwakoresha imbaraga mu gatangira.”
Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yasabye kandi urubyiruko kubyaza umusaruro amahirwe rwashyiriweho rukoresha hanga hubs zashyizweho hirya no hino mu gihugu ngo rufashwe gutyaza ubumenyi.
Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi,Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yatangaje ko hagiye gutangizwa ikigega cyiswe Aguka Fund kizajya gitanga inguzanyo ku rubyiruko
Urubyiruko rugiye gushyirirwaho ikigega kizajya gitanga inguzanyo nta ngwate
Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yasabye kandi urubyiruko kubyaza umusaruro amahirwe rwashyiriweho rukoresha hanga hubs zashyizweho hirya no hino mu gihugu
Murakoze cyane
Murakoze cyane urubyiruko turimbaraga zigihugu zubaka Kandi vuba dukunda komudutekerezaho ,ayamahirwe ntagoyaducika murakoze