Hagiye gushyirwaho urubuga rukoresha AI ruzafasha abaturage kugaragaza ibibazo byabo
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, yatangaje ko hari kubakwa uburyo bw’ikoranabuhanga ryiswe Mbaza buzajya bwifashishwa n’abaturage bashaka kugaragaza ibitagenda neza mu mitangire ya serivisi mu nzego z’ibanze no kubaza ibibazo bitandukanye.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, yavuze ko ibyo biri gukorwa mu rwego rwo gufasha abaturage gukoresha ikoranabuhanga kuko uburyo bwari busanzwe bwa e-citizen complains byagaragaraga ko budatanga umusaruro wari witezwe.
Yashimangiye ko iri koranabuhanga rya Mbaza riri gushyirwamo imbaraga ku buryo bitarenze mu mpera za 2025 rizaba ryatangiye kubyazwa umusaruro.
Ati “Twayigiyemo amasomo y’uburyo ikoranabuhanga rishobora kudufasha mu kurangiza cyangwa gukemura ibibazo by’abaturage, ubu turi hafi kurangiza kubaka uburyo bushya bw’ikoranabuhanga bwisumbuye bwitwa Mbaza buzakemura ibibazo byose byagaragara.
Yakomeje ati “Iyi sisitemu izaba ihuriweho n’inzego zitandukanye ikazafasha gukurikirana no gukemura neza ku gihe ikibazo cy’umuturage. Mu gihe iri kubakwa bushya, duteganya ko izaba irangiye mu mezi make ari imbere, mbere y’uko uyu mwaka urangira. Bikaba byaratumye iyari isanzweho iba ivuyeho.”
Yashimangiye ko mu gihe cya vuba izaba yatangiye gukoreshwa kandi izakora isubiza ibibazo by’abaturage kuko izaba inakoresha ubwenge buhangano.
Ati “Izaba ifite ikoranabuhanga rigezweho harimo n’ubwenge buhangano bufasha guhita yohereza ikibazo ku rwego bireba, kwakira ibibazo mu buryo butandukanye, yaba ubwa sms, byaba biciye kuri porogaramu ya mudasobwa n’ubundi buryo bwose bushoboka kandi izahuzwa na Irembo ku buryo umuturage adakenera gukoresha serivisi nyinshi zitandukanye.”
Yabwiye Abadepite ko iyo sisitemu izafasha mu gukurikirana uburyo ibibazo by’abaturage bisubizwa ku gihe, aho nibura mu gihe kitarenze amasaha 24 umuturage agomba kuba azi uko ikibazo cye cyakiriwe n’uko cyakemuwe.
Yashimangiye ko iri kubakwa mu buryo bujyanye n’ihame ryo kwegereza ubuyobozi abaturage, bigaha umwanya inzego z’ibanze by’umwihariko Akagari n’umurenge kuko nabo bazajya babasha kuyikoresha.
Minisitiri Habimana yagaragaje ko igisubizo kirambye ku gukemura ibibazo biri mu mitangire ya serivisi ari ugushyira imbaraga mu gukoresha ikoranabuhanga, guhugura abagomba kurikoresha ndetse n’abaturage.
Yatangaje kandi ko bitarenze 2028/2029 serivisi za Leta zose zizaba zitangirwa mu ikoranabuhanga ibintu bizafasha mu kuzinoza kurushaho no kuzibona mu buryo bwihuse.

Minisitiri Habimana yashimangiye ko ikoreshwa ry’ikoranabuhanga rizafasha mu gukemura ibibazo by’imitangire ya serivisi

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, yatangaje kandi ko bitarenze 2028/2029 serivisi za Leta zose zizaba zitangirwa mu ikoranabuhanga

Abadepite bagaragarijwe ko ibibazo biri mu mitangire ya serivisi mu nzego z’ibanze biri gushakirwa igisubizo


