Saturday, April 26, 2025
HomeNEWSHagiye gukoreshwa indi miti ya malariya yunganira Coartem

Hagiye gukoreshwa indi miti ya malariya yunganira Coartem

Hagiye gukoreshwa indi miti ya malariya yunganira Coartem

Mu Rwanda hagiye gutangira gukoreshwa imiti mishya ya malariya yunganira iyari isanzwe ya Coartem mu gihe byari bimenyerewe ko umurwayi wese wa malariya iyo ahawe ibyo binini nyuma y’iminsi mike aba yabaye yakize.

Izo ni zimwe mu ngamba zafashwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC nyuma y’uko bigaragaye ko hari abarwayi bamwe batakivurwa na Coartem kandi iyo ndwara iri kwiyongera mu bice bitandukanye by’Igihugu ndetse iri kugaruka yarahinduye amayeri.

Ibipimo bya RBC byo mu mezi atatu ashize bigaragaza ubwiyongere bwa malariya mu gihugu hose byagaragaje ko hari abarwayi ibihumbi 112, kandi hafi 40%, bakaba ari abo mu Karere ka Gisagara.

Mu mezi atanu ashize byagaragaye ko Umujyi wa Kigali, Akarere ka Nyagatare na Gisagara turi mu tuyoboye utundi mu kugira ubwiganze bwa malariya.

Mu mwaka wa 2017/18 hafi ½ cy’abatuye mu Gihugu hose bari barwaye malariya ndetse yahitanye 300 muri bo.

Iyo mibare yagiye igabanyuka igera ku barwayi ibihumbi 600 mu 2023, ariko igera ku bihumbi 800 mu 2024, hakaba hari impungenge ko yakomeza kwiyongera hadafashwe ingamba.

RBC igaragaza ko izo mpungenge z’ubwiyongere ziri mu zatumye iyo miti yunganira Coartem izakoreshwa mu Gihugu hose ariko ikagenda ihinduranywa n’isanzwe kugira ngo malariya icike intege.

Umukozi wa RBC mu ishami rishinzwe kurwanya malariya Habanabakize Epaphrodite yagize ati: “Muri uyu mwaka hashobora gukoreshwa indi miti iza kunganira Coartem mu rwego rwo kugira ngo turebe ko twahangana.”

Avuga ko iyo miti yatangiye kugera mu bitaro bimwe na bimwe ariko izajya igenda ihinduranywa uko ibihe bisimburanye mu rwego rwo guca intege agakoko gatera iyo ndwara.

Ati: “Muri zone A niba twakoreshaga coartem; zone B tugakoresha undi muti icyo gihe umwaka nurangira tuzahinduranya turebe ko twakomeza guca intege agakoko gatera malariya kugira ngo katamenyera umuti umwe tukazabura imiti yo kuvurisha.”

Yagaragaje ko kugira umuti urenze umwe biri mu ngamba zizatuma iyo ndwara ihashywa kuko izajya ihinduranywa bitewe n’umubiri w’umuntu.

Habanabakize yemeza ko kurwanya malariya ari urugamba rukwiye kurwanwa na buri umwe kuko ishobora kwiyongera bitewe n’ingamba abantu bafashe cyangwa ikaba yagabanyuka.

Asaba abantu gukomeza ingamba zo kuyirinda kuko kuyirandura bishoboka.

Yongeyeho ati: “Kurandura malaria bijyana no guhindura imyumvire, iyo imyumvire igiye hasi mu bwirinzi no gukoresha ingamba ziriho iriyongera. Icyangombwa ni ukureba impamvu tukagabanya byanze bikunze tuzayihashya mu Gihugu

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Most Popular

Recent Comments

NDAHAYO Ildephonse from gatsibo on Ibintu icyenda bitegereje Minisitiri mushya w’Uburezi