Wednesday, March 26, 2025
HomeNEWSGukoresha abakozi badafite amasezerano mu bigishegesha umurimo mu turere

Gukoresha abakozi badafite amasezerano mu bigishegesha umurimo mu turere

Gukoresha abakozi badafite amasezerano mu bigishegesha umurimo mu turere

Komisiyo y’Abakozi ba Leta yagaragaje ko mu bushakashatsi yakoze mu turere byagaragaye ko hakirimo ibibazo bibangamiye umurimo birimo inzego zikoresha abakozi batuzuye, izikoresha abadafite amasezerano y’akazi ndetse n’ibindi bitandukanye.

Byagarutsweho n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Abakozi ba Leta, Angelina Muganza, wavuze ko nyuma y’igenzura ryakozwe muri uyu mwaka mu gusuzuma imikorere ndetse n’ibibazo abakozi ba Leta bahura nabyo mu kazi, hagaragaye ibibazo bijyanye n’imicungire y’abakozi.

Yagize ati “Twakoze ubugenzuzi mu turere muri uyu mwaka turimo aho usanga mu turere twinshi twanyuzemo, abakozi batuzuye, hari aho dusanga badafite amadosiye y’akazi, hari aho dusanga n’abayafite atuzuye, kandi bifite icyo bivuze. Hari aho dusanga nk’abigiye hanze y’igihugu bari mu myanya y’akazi ariko badafite equivalence (impapuro zihuza ibyo bigiye hanze n’impamyabumenyi zo mu Rwanda), hari n’abo dusanga bake badafite amadipolome mu madosiye yabo.”

Yagaragaje ko nyuma yo gukora ubugenzuzi bumenyeshwa ibigo byagenzuwe mu rwego rwo gushaka igisubizo kuri ibyo bibazo bityo ko ibirebana n’uturere byanamenyeshejwe Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu.

Ati “Ni byinshi mbese tuba tureba tukabyereka uturere ariko tunabyereka Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu ibashinzwe kugira ngo ibyo bisabwa umukozi wa Leta mu idosiye ye bigaragazwe.”

Yakomeje ashimangira ko ibyo bibazo bishingiye ku micungire mibi y’abakozi bishobora guteza ibibazo ahanini bishingiye ku kutanoza inshingano neza uko bikwiye.

Ati “Urwego rufite imyanya y’imirimo ikwiye kuba igenewe umukozi kugira ngo uwo murimo ukorwe koko noneho ugasanga hari abakozi 80%, 20% badahari ni ukuvuga ngo hari umurimo udakorwa cyangwa udakorwa neza. Ibyo byose iyo tubibonye tubyereka ba nyir’ubwite kandi tukabasaba kubikemura mu gihe runaka.”

Komisiyo y’abakozi ba leta igaragaza ko mu bikibangamiye umurimo harimo n’ibizamini bikorwa by’umwihariko ikizamini gikorwa mu buryo bw’ibiganiro ‘interview’ aho hari bamwe mu bakunze kujurira bavuga ko barenganyijwe.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Most Popular

Recent Comments

NDAHAYO Ildephonse from gatsibo on Ibintu icyenda bitegereje Minisitiri mushya w’Uburezi