-2.4 C
New York
Wednesday, January 21, 2026

Buy now

EAC iriga uko  yahuza gahunda z’Uburezi

EAC iriga uko  yahuza gahunda z’Uburezi

nama y’Abaminisitiri bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba bashinzwe Uburezi,  yanzuye ko hanozwa politiki yo guhuza gahunda y’Uburezi, aho impamyabumenyi yatanzwe na kaminuza yemewe yakwemerwa mu bihugu bigize umuryango wa EAC.

Ni umwe mu myanzuro yafashwe n’iyo nama yaberaga muri Uganda kuva tariki ya 9-11 Nzeri 2025.

Ni inama yitabiriwe na Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni na Madamu ,Jeannette Museveni, Ba Minisitiri bashinzwe uburezi bo muri EAC,, abagize Inteko Ishingamategeko, abakuriye inzego  z’amashuri makuru na Kaminuza ndetse n’abafatanyabikorwa batandukanye.

Bimwe mu byigiwe muri iyo nama kandi harimo gusuma bimwe mu bikibangamiye kwihuza mu nzego z’uburezi zo mu muryango wa Afuruka y’Iburasirazuba,guhanga udushya no guhuza imbaraga ku bagize EAC.

Minisitiri w’Uburezi w’u Rwanda, Nsengimana Joseph, yatangaje ko iyi nama yari ingenzi kuko yafatiwemo umwanzuro uzatuma abagize EAC barushaho kwiyumvanamo.

Yagize ati “ Iyi nama yabaye iyingirakamaro kubera ko yigiwemo ibyo dukwiye gukora kugira ngo duhurize hamwe imikorere y’uburezi yo mu bihugu bya Afrurika y’Iburasirazuba.”

Yakomeje agira ati “Twe mu Rwanda duha agaciro gakomeye ku kwihuriza hamwe nk’umuryango w’Akarere, tukazaharanira ko imyanzuro yafatiwe muri iyi nama yashyirwa mu bikorwa.

Mu byashyizwe mu itangazo by’iyi nama y’Abaminisitiri harimo nko  kwemera buri diporome yatanzwe na kaminuza yemewe mu bihugu byose by’aka karere.Rero mu myaka ibiri ubwo tuzahurira ikigali, tuzareba niba iki kintu buri cyaracyitayeho.”

Minisitiri w’Uburezi ,Nsengimana Joseph, yavuze ko iyi nama yanaganiriye ku kuba amafaranga y’ishuri yishyuzwa uwaje kwiga kimwe mu bihugu bya EAC yaba amwe aho kwishyuzwa nk’umunyamahanga.

Ati “Twanavuze ku guhuza amafaranga y’ishuri. Mu Rwanda abanyeshuri bose bishyura kimwe tutitaye ku bwenegihugu bwabo kandi ntekereza yuko ari ko bimeze muri Kenya, hano muri Uganda, no mu bindi bihugu.

Turashaka ko rero buri munyeshuri w’Umunyarwanda, niba eje kwiga muri Uganda, yishyura nk’umuny’-Uganda kuko iyo umunya-Uganda iyo aje kwiga mu Rwanda, yishyura nk’umunyarwanda. “

Biteganyijwe ko inama y’Ubutaha ihuza Abaminisitiri ba EAC izabera mu Rwanda mu 2027 na bwo ikazasuzuma niba imyanzuro yarashyizwe mu bikorwa.

Perezida Museveni yitabiriye iyi nama
Ba Minisitiri ba EAC biyemeje guhuza za gahunda zimwe z’uburezi

Related Articles

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Stay Connected

0FansLike
0FollowersFollow
0SubscribersSubscribe

Latest Articles