Dore amanota yose y’isuzuma ryakorewe abayobozi b’amashuri umwe ku wundi
Akarere kakoreye isuzumamikorere abayobozi b’amashuri hagamijwe kureba uko bitwaye mu bikorwa by’ireme ry’uburezi n’ubuyobozi rusange. Raporo igaragaza ko benshi mu bayobozi b’amashuri bageze ku rwego rushimishije, bakaba barahuriye ku bipimo birenga 90% by’imyitwarire n’imikorere.
about:blank
Mu bipimo byakozwe harimo:
about:blank
Imyitwarire ku kazi (Discipline)
Uko batsinze mu bizamini bya Leta (National Exam Performance/100)
Uko basuzumwe na NESA (Inspection/50 na /10)
Ubumenyi mu rurimi rw’Icyongereza (English Proficiency Test/10)
Mu bagize amanota menshi, harimo bamwe nk’Ingabire Jean Marie Vianney, Nsengiyumva Felicien, Kayiranga Placide, na Bigirimana Anastase, bose bagaragaje amanota ari hejuru cyane mu byiciro byose. Urugero, Ingabire Jean Marie Vianney yahawe amanota arenga 92%, naho Nsengiyumva Felicien agira 91%, bose bakaba bari mu cyiciro cy’“Abujuje ibyo bategerejweho” (Meets Expectation).
Iyi raporo yerekana kandi ko impuzandengo rusange y’imikorere iri hejuru ya 90%, ikaba ishimangira ko ubuyobozi bw’akarere n’inzego z’uburezi zashyize imbaraga mu kunoza ireme ry’uburezi, by’umwihariko mu gukurikirana ubuyobozi bw’amashuri.
Ibi bisubizo bigaragaza intambwe ikomeye mu gushyira mu bikorwa gahunda y’igihugu yo kuzamura ireme ry’uburezi, kandi tuzakomeza gushyigikira abayobozi b’amashuri mu kubaka ubunyamwuga.
Wifuza kureba urutonde rwose kanda aha hasi Akarere perfomance results


