Byinshi ku biciro bya serivisi z’ubuvuzi byavuguruwe mu Rwanda
Ku wa Gatanu tariki ya 17 Mutarama 2025, Guverinoma y’u Rwanda yemeje ibiciro bya serivisi z’ubuvuzi bivuguruye, aho amafaranga yishyurwa n’abazisaba hari aho yiyongereye ku bakoresha ubwishingizi n’abatabukoresha.
Umwanzuro wo kuvugurura ibyo biciro ushingiye ku mpinduka zabaye mu buvuzi no ku busabe bw’ibigo byigenga bitanga serivisi z’ubuvuzi bigaragaza ko ibiciro byari bihari kuva mu 2017 bibahendesha.
Kubihindura bibonwamo nk’amahirwe yo kurushaho kubaka urwego rw’ubuvuzi rurambye aho abarwayi bahabwa serivisi zinoze kandi zujuje ubuziranenge.
Minisiteri y’Ubuzima itangaza ko ibiciro bya serivisi z’ubuvuzi bigenderwaho uyu munsi bitari bikijyanye n’ikiguzi nyacyo cy’ubuvuzi.
Ikindi kandi harebwe ku bwiyongere bwa serivisi zo ku rwego rwisumbuye kubera ishoramari Leta yashyize mu bikoresho by’ikoranabuhanga n’imiti, bityo bikaba byagendanye n’igabanyuka ry’ibiciro kuri izo serivisi.
Urugero rw’izo serivisi aho ibiciro byagabanyutse harimo guca mu cyuma (CT Scan) byagabanyutseho 34%, aho ku bavurirwa kuri Mituweli igiciro cyavuye ku 45.000 by’amafaranga y’u Rwanda kikabera ku mafaranga 16.283.
Unurwayi uhawe iyo serivisi asabwa kwishyura uruhare rwe rungana na 1.628 cy’amafaranga y’u Rwanda.
Ku rundi ruhande, ibiciro byajuanishijwe n’igihe kuri serivisi zisabwa cyane kwa muganga ariko uruhare rwa Leta rukomeza kuba runini ugereranyije n’ibisabwa umuturage.
Nko kubyarira kwa muganga utabazwe igiciro cyose ni 27.944 by’amafaranga y’u Rwanda, aho ku muntu ufite ubwishingizi bwa Mituweli azajya yishyura amafaranga 1.126 avuye ku mafaranga 926.
Minisitiri w’Ubuzima Dr. Nsanzimana Sabin, avuga ko ibiciro bizajya bigendana n’ubwishingizi abaturage bivuza bakoresha.
Dr. Nsanzimana yateguje ko hari zimwe muri serivisi zizongera ikiguzi ariko na bwo uruhare rwa Leta rukazaguma kuba hejuru n’ibisanzwe.
Ibiciro bishya bizagera ku bwishingizi bwose bwa Leta nka RAMA na Mituweli ikoreshwa na 92% by’abaturarwanda, ndetse n’ubw’abikorera bunyuranye.
Yongeyeho ko hashyizweho ibiciro byihariye ku baturuka muri Afurika y’Iburasirazuba n’abaturuka mu bindi bihugu, kandi ibyo biciro byose bizajya bivugururwa buri nyuma y’imyaka ibiri.
Ku baturuka mu bihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC), ibiciro bazajya bishyura bizaba bingana n’ibyo Abanyarwanda igihe baje kwivuriza mu Rwanda.
Gusa ku bava mu bindi bihugu by’Afurika no ku yindi mugabane, hari ikiguzi kizajya cyiyongera ku cyishyurwa n’abanyagihugu ndetse n’abavuye muri EAC.