Saturday, April 19, 2025
HomeNEWSBNR yagumishije igipimo cy’urwunguko fatizo kuri 6,5%

BNR yagumishije igipimo cy’urwunguko fatizo kuri 6,5%

BNR yagumishije igipimo cy’urwunguko fatizo kuri 6,5%

Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), yatangaje ko yagumishijeho igipimo cy’urwunguko fatizo kuri 6,5% bitewe n’uko ibona ko ubuhinzi buzatanga umusaruro uhagije mu 2025, kandi ko yizeye ko ubukungu bw’u Rwanda nta kizabuhungabanya.

Byagarutsweho na Guverineri wa BNR John Rwangombwa kuri uyu wa Kane tariki ya 13 Gashyantare 2025, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, cyibanze ku mwanzuro w’Akanama gashinzwe Politiki y’Ifaranga n’ishusho y’urwego rw’imari. 

Yagize ati: “Ibingibi tubibara bitewe n’uburyo tubona dushingiye ku itaganyamibare tubona mu gihe kiri imbere, twizera ko ubuhinzi nta kibazo buzagira cy’amapfa, ibibazo by’intambara tubona bitazagira ingaruka ku bukungu bwacu.”

Yavuze ko nta kibazo u Rwanda rufite ku muvuduko w’ibiciro ku masoko muri uyu mwaka wa 2025 n’utaha.

Rwangombwa ati: “Kubera izo mpamvu twasanze nta mpamvu yo guhindura urwunguko rwa Banki Nkuru y’Igihugu kuko rungana na 6,5%, biradufasha kuguma muri cya cyiciro cya 2 na 8%.”

BNR yavuze ko umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro ku masoko uzaba hafi 6,5% mu 2025 na 4,1% mu 2026.

Yatangaje ko mu gihembwe cya kane cya 2024, umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro ku masoko wageze kuri 5,2%, uvuye kuri 4,1% mu gihembwe cyabanje.

BNR ivuga ko uko kwiyongera kwatewe ahanini no kwiyongera k’umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa bibarwa hatabariwemo iby’ibiribwa byangirika vuba n’ibikomoka ku ngufu.

Iyo banki yatangaje ko umuvuduko w’ibiribwa bikomoka ku ngufu n’ibyangirika vuba wazamutseho 5,4% uvuye kuri 5,3%.

Umuvuduko w’ibiribwa byangirika vuba na wo warazamutse ugera kuri 5,6% uvuye kuri 0,2% bitewe n’uko ibiciro by’imboga byari hasi  cyane mu gihembwe cya kane cya 2024.

Umuvuduko w’ibiciro by’ibikomoka ku ngufu wo waragabanyutse kubera igabanyuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ndetse n’igabanyuka ry’ibiciro by’inkwi n’amakara.

BNR yatangaje muri rusange ko mu gihe cy’umwaka, umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro wagabanyutse ugera ku mpuzandengo ya 4,8% mu 2024, uvuye kuri 14% mu 2023.

Iryo gabanyuka rikaba ryarakomotse ku musaruro mwiza w’ubuhinzi wabonetse mu mwaka ushize, ingamba za politiki y’ifaranga n’izindi ngamba zashyizweho na Leta, hagamijwe guhangana n’izamuka rikabije ry’ibiciro ku masoko.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Most Popular

Recent Comments

NDAHAYO Ildephonse from gatsibo on Ibintu icyenda bitegereje Minisitiri mushya w’Uburezi